Ihuriro AGPF-Rwanda riramagana abagereranya gusura inzibutso za Jenoside no gukora ubukerarugendo.

Kuwa 29 Kamena 2018, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahuriye mu ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe kurwanya jenoside (AGPF – Rwanda) bahuriye mu nama y’Inama Rusange, bamagana abagereranya gusura inzibutso za Jenoside no gukora ubukerarugendo.

Mu ijambo ritangiza inama, Perezida w’Ihuriro AGPF Senateri kazarwa Gertrude yashimiye abanyamuryango  bitabiriye inama, avuga ko  bigaragaza agaciro baha ibikorwa by’ihuriro, anashimira  abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko baje kwifatanya n’abanyamuryango muri iyo Nama Rusange.

Inama Rusange ya AGPF-Rwanda kandi yakiriye umunyamuryango mushya ari we Senateri  NIYONGANA Gallican ubu ihuriro rikaba rifite abanyamuryango bose hamwe 104.

Nyuma yo kwemeza gahunda y’ibikorwa by’Ihuriro AGPF by’umwaka 2018 – 2019 no kuyikorera ubugororangingo, Inama y’Inama Rusange yafashe imyanzuro izibandwaho mu mwaka utaha. Iyi nama yanzuye ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo kuvuguruza amakuru atangazwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abagereranya gusura inzibutso za Jenoside no gukora ubukerarugendo. Yanzuye kandi gushyira imbaraga mu gukomeza gusura no kuganiriza abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na za kaminuza,  kuko byagaragaye ko urubyiruko ruhabwa amakuru atari yo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize ihuriro AGPF-Rwanda kandi basabwe gushyira mu iteganyabikorwa ry’umwaka wa 2018-2019, ibijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Jenoside ku Isi.

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi AGPF-Rwanda ryashinzwe ku wa 08 Gicurasi 2015 rifite intego yo gukumira Jenoside muri rusange no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.