Ibisabwa :
ü Amazezerano y’ihererekanya ry’ubutaka (4Copy),(ni form zuzuzwa
n’imashini.
ü Attastation de Mariage ,iyo ugurisha yasezeranye n’uwo
bashakanye itarengeje amezi atatu.
ü Attestation de Celebat ,iyo ugurisha atarashaka itarengeje amezi
atatu.
ü Photocopies z’indangamuntu kubagiranye amasezerano
n’abahamya babo(abagabo).
ü Iyo umutungo ugurishwa wanditse kuri Succession, uhagarariye
umuryango yerekana uburenganzira yahawe n’urukiko
bumwemerera guhagarira no kugurisha umutungo w’umuntu
utakiriho.
ü Abafatanyije umutungo bose bagomba gusinya nk’abagurishije
cyangwa batanze.
ü Iyo ugurisha umutungo afite abana bagejeje ku myaka
makumyabiri n’umwe(21ans) bagomba kuba mu bahamya b’ubwo
bugure, iyo batari mu Gihugu, bohereza Procuration ziriho
umukono wa Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu
abamo,yagerahano igacishwa muri MINAFET kugirango ishyirweho
umukono n’iyo Ministère.
ü Iyo hari abana batarakwiza imyaka 21, hagaragazwa Attestation de
naissance zabo zitarengeje amezi atatu.
ü Iyo ari inzu igurishwa , hagomba amafoto 2 y’amabara (2photos en
couleur) y’inzu igurishwa.
ü Umutungo ugurishwa (cyangwa impano) ugombwa kuba ufite
ibyangombwa byemewe n’amategeko,(Fiche
cadastrale,Amasezerano y’ubukode burambye, Certificat
d’enregistrement). Nukuvuga ko agomba kuba yarabaruje
ubutaka.
ü Umutungo ugurishwa iyo ari uwa sosiyete hagaragazwa
icyangombwa kiyiranga cyemewe n’amategeko (registre de
commerce) n’uyihagarariye akazana fotokopi ye y,indangamuntu