Kuri iki cyumweru taliki ya 26 kamena 2016 , akarere ka Gasabo kasoje itorero ryari rimaze iminsi 20 ribera ku ishuri rikuru nderabarezi rya Kaminuza y’Urwanda (College of Education). Uyu muhango ukaba wabereye kuri sitade ya ULK ku Gisozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangiye aha ikaze abashyitsi bitabiriye uwo muhango aho yasobanuriraga abashyitsi uburyo intore zatojwe mu minsi zimaze kandi abizeza ko izi ntore zatojwe neza zikaba zigiye kuba indashyikirwa mu mihigo. Yongeyeho kandi ko intore zahigiye amasomo menshi atandukanye harimo :
Indangagaciro na kirazira, kudasobanya yaba mu ngiro no mu bitekarezo, gukora imyitozo ngorora mubiri ndetse n’Imikorongiro. Asoza yasabye intore gukomeza kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire aho batuye .
Hakurikiyeho ijambo ry’Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Gasabo wari n'umuhuzabikorwa w'Itorero, aho yerekanaga abatoza batoje intore n’imirimo bari bashinzwe aboneraho no kubashimira umurava n’ubwitange bakoranye.
Nyuma, hakurikiyeho akarasisi k’intore aho zakoze umwitozo wo kudasobanya. Intore zikaba zagaragaje ubuhanga zikuye muri iri torero. Si ibyo gusa kuko intore zerekanye umukorongiro wo gusigasira igisenge. Ibi bikaba byagaragaye neza ko iyi myitozo izabafasha gushyira mu bikorwa akazi kabo ka buri munsi. Itorero ry’ababyinnyi naryo ryerekanye ibyo bigiye mu itorero bizabafasha gusigasira umuco w’igihugu cyacu.
Mu ijambo ry’uhagarariye intore muri rusange yatangiye ashimira abari aho, avuga ko intore zose zishimiye itorero n’uburyo zigishijwemo avuga ko ibyo bigiye mu itorero bagiye kubishyira mu bikorwa ndetse nabo babitoze abaturage bayobora bityo bafatanye kwiyubakira Igihugu. Yasoje ashimira cyane komisiyo y’ubutegetsi bw’igihugu, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Abatoza babafashije guhabwa amasomo by’umwihariko bakaba bashimira umukuru w’igihugu nyakubahwa PAUL KAGAME washyize ho itorero muri rusange.
Nyakubahwa Umuyobozi w’umujyi wa Kigali nawe Yatangiye ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuba bwarabonye ko ari ngombwa gushyiraho iri torero, kuko biha imbaraga igihugu cyacu mu gutera imbere. Yakomeje asaba intore kwesa imihigo bahize mu baturage bayobora kugira ngo bagere ku iterambere rirambye. Yasoje ashimira abashyitsi bose bitabiriye uyu muhango by’umwihariko intore
Umuyobozi w’itorero ry’Igihugu Bwana Boniface RUCAGU, mu ijambo rye yavuze ko intore zigomba kwimakaza umuco w’amahoro zirinda ingengabitekerezo ya genocide. Yabwiye abayobozi ko batojwe byinshi ko ariko icyangombwa ari uko batojwe umuco wo kwanga ikibi no gukunda ikiza. Yavuze ko mu byiza bikwiye kuranga intore ari: gukunda Igihugu no kucyitangira, kubaka ubumwe, kubiba urukundo n’ibindi. Yasoje ashimira leta y’u Rwanda yagaruye itorero mu gihugu, ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu, Akarere ka Gasabo n ’abandi bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri torero.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhanga, yari umuyobozi mukuru wa RDB Bwana Francis GATARE. Mu ijambo rye yabwiye intore ko zigomba kwishakamo ibisubizo zishingiye ku muco wacu avuga ko ariwo musingi wo kubaka igihugu cyacu, kandi ko umunyeshuri mwiza iyo yize ikintu akagifata neza bimworohera kugisobanurira abandi bikaba bivuze ko ibyo bize mu itorero basabwa kubyigisha abo bayobora kugirango bagire icyerekezo kimwe.
Yakomeje abagezaho za kirazira, aho yavuze ko kizira kurya iby’abandi ko bisenya bitubaka. Yasoje ashimira abatoza bose by’umwihariko umutoza w’ikirenga perezida PAUL KAGAME. Ati: “Dukomeze inzira nziza duteze imbere igihugu cyacu”.
Uyu muhango wasojwe no gutanga impamyabumenyi kubitabiriye iri torero ndetse no gusoma ku ntango y’Imihigo.