Abayobozi bo mu Gihugu cya Sierra Leon basuye Akarere ka Gasabo

    Abayobozi bo mu Gihugu cya Sierra Leon basuye Akarere ka Gasabo

               

 

Kuruyu wa Kane taliki ya 22 Nzeri 2016 Minisitiri w'ubutegetsi bw’Igihugu  n’Iterambere ry’Icyaro            wo mu Gihugu cya Sierra Leon arikumwe n’Umuyobozi  w’Umujyi wa Freetown hamwe n'abandi bayobozi batandukanye bo muricyo Gihugu basuye ibikorwa bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo.

Aba bashyitsi bari baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madam Languida Nyirabahire, Abayobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu N’Imibereho myiza  na LODA.

Mu bikorwa byasuwe harimo Agakinjiro( Agakiriro) ka Gisozi aho basobanuriwe ibyiza byo kwibumbira mu ma Koperative  nuko Leta yagiye ibafasha. Bakigera ku Gisozi basobanuriwe  nuhagarariye ihuriro ry’Amakoperative akorerera aho mu gakingiro ndetse hanatangwa ubuhamya  bwuko batangiye gukorera mu ma Koperative naho bamaze kugera nuko Leta yabafashije ubu bakaba ari Abantu bakomeye kandi buri Koperative ikaba yarashoboye kwiyubakira inyubako yayo.

Ahandi basuye n’Agakiriro ko mu Murenge wa Gikomero hamwe n’Ibikorwa bya VUP biterwa inkunga n’Ikigo LODA. Abagenerwa ba VUP  nabo batanze ubuhamya bwuko ubuzima bwabo bumaze guhinduka kuva aho VUP igereye mu murenge wabo.

Aba bashyitsi bashimye cyane ibimaze kugerwaho n’abikorera ndetse n'ubuzima abagenerwa bikorwa ba VUP babayemo kuko bamaze kwiteza imbere bishimishije. Banatangajwe cyane n'ibikorwa byiza urubyiruko rukorera mu gakiriro ka Gikomero ibintu byiza rukora.   

Basoza muri urugendo rwabo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimiye cyane abashyitsi kuba kuba muturere twose  barahisemo gusura Akarere ka Gasabo. kandi yanababwiye ko nubwo baje kwigira ku Rwanda ariko natwe dufite icyo twabigiraho.