Akarere ka Gasabo katangije imirimo yo kongera ibikorwa remezo

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo mu Karere, kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gashyantare 2017, Akarere ka Gasabo katangije ku mugaragaro ikorwa  ry’imihanda ya Zindiro-Masizi-Birembo-Kami mu Murenge wa Bumbogo ndetse n’umuhanda cumi na gatanu (15)-Ndera-Kibenga mu Murenge wa Ndera.

Ku muhanda Zindiro – Masizi – Birembo – Kami hazakorwa ibirometero cumi na bine n’ibice birindwi (14.7 kms), Ukaba ari umuhanda ufata ku Mirenge ibiri ariyo Bumbogo na Kinyinya, ukaba uzafasha cyane mu buhahirane n’indi mirenge ndetse n’Uturere kuko uzahura n’uwo Umujyi wa Kigali uzakora wa Nyacyonga –Batsinda-Kagugu, ku buryo uzoroshya ubuhahirane hagati y’Uturere twa Rurindo na Gicumbi. Uyu muhanda uzarangira utwaye akayabo k’Amafaranga y’uRwanda angana na miliyari ebyiri na miriyoni magana abiri (2.2B) mu gihe cy’amezi atandatu, ukazaba ari umuhanda utsindagiye urimo laterite (Marrum road).

Ku rundi ruhande,  umuhanda wa 15 – Ndera - Kibenga, ufite uburebure bungana na kirometero ebyiri n’ibice birindwi ( 2.7 km),  ukaba uzashyirwamo kaburimbo mu rwego rwo korohereza abakoresha uriya muhanda cyane cyane abajya ku bitaro bya Careas Ndera. Uyu muhanda uzarangira utwayee amafaranga y’uRwanda angana na miriyari ebyiri na miriyoni manana atanu (2.5 B). Ukaba uzakorwa mu byiciro bibiri ( 2 phases).

Iyi mihanda yose izubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Gasabo na “Horizon construction” nka sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka iyo mihanda.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Nyakubahwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Busabirwa Parfait washimye cyane Akarere ka Gasabo ku bw’imbaraga karimo gushyira mw’iterambere ry’ibikorwa remezo cyane imihanda, anasaba abaturage b’Imirenge yombi kwishyimira iterambere banarifata neza kuko nibo ba mbere rifiteye akamaro, kuko kw’itangiriro bamwe muri bo bazabona akazi bazakuramo amafaranga azatuma  biteza imbere.

Bwana Busabizwa Parfait, Umuyobozi w'Umujyi wungirije atangiza ibikorwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe yasabye abanya Bumbogo na Ndera gukorana neza n’abazaba bakora uyu muhanda kandi banirinda icyawangiza bakazanawuraga abana n’abuzukuru babo.

Ibirori bikaba byarashojwe n’indirimbo abari aho bose ari abashyitsi n’abaturage bo muri iyo mirenge bishimira ibyiza imihanda igiye kubagezaho.