Gasabo yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, aho muri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti : “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho”;

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Mata 2017, Akarere ka Gasabo kibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 abahoze ari abakozi b’icyahoze ari amakomini ya Rutongo, Rubungo, Gikoro, Gikomero na Kacyiru. Uyu muhango ukaba warabereye ku kicaro cy’Akarere ka Gasabo gaherereye mu Murenge wa Kacyiru.

 Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen, yatangiye ashimira abantu bose bashoboye kuza kwifatanya n’Abakozi b’Akarere mu muhango wo kwibuka bagenzi babo bazize uko baremwe. Yavuze ko kugeza ubu bamaze kubarura abantu 81 mu bahoze ari abakozi b’ayo makomine

Bwana Rwamulangwa yavuze ko  Jenoside itatangiye muri 1994, ahubwo yatangiye mbere muri 1960 aho Abatutsi batotezwaga, bagatwikirwa, bakicwa abandi bagahungira mu mahanga.

By’umwihariko Jenoside yo muri 94, hari abanyagasabo benshi bayigizemo uruhare rukomeye, bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi.

Yakomeje yibutsa abaraho ko nubwo Genocide yakozwe n’Abanyarwanda, yahagaritswe nabandi Banyarwanda, aboneraho gushimira ingabo zari za RPA zashoboye gutabara Abanyarwanda barimukaga bagahagarika Genocide.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Nyamulinda Pascal, mu ijambo rye yavuze ko Leta yateguye ikanakora Jenoside yari ifite uburere buke, ubundi Leta niyo itanga umurongo wa Politiki, Igihugu kigenderaho, iyo rero Leta nta burere ifite bivuze ko n’Abaturage bayo nta burere bagira, aho usanga Igihugu cyose kidafite uburere akaba arizo  ngaruka. Yakomeje avuga ko Umutekano u Rwanda rufite ubu, wavuye mu maraso y’Abana b’abanyarwanda kandi ko ntawuzongera guhungabanya Umutekano w’Abanyarwanda.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr.Biruta Vicent, nawe yatangiye ashimira abitabiriye uwo muhango, by’umwihariko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kateguye uyu munsi. Yasobanuye ko kugira ngo Jenoside yitwe gutyo igomba kuba ifite ingengabitekerezo, ntabwo yabaho itateguwe kandi ntiyashoboka Leta itabigizemo uruhare.

Uwateguye Jenoside, yarimbuye Igihugu; bamwe barapfuye, abarokotse nabo basigaye ari ibisenzegeri.

Nawe yunze mu ry’abandi avuga ko Jenoside n’Ingengabitekerezo bitihagaritse, ko muri ibi byose imbaraga zo kubikumira zihari  kandi ikibigaragaza ni ibyo tumaze kugeraho mu myaka 23 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye. Dukwiye gukomera, mukomere dutwaze umurongo wa Politike warabonetse.