Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi mu Karere ka Gasabo

Akarere ka Rusizi ni Akarere gaherereye mu Burengerazuba bw’uRwanda kakaba karabonye umwanya wa kane (4) mu kwesa Imihigo  y’umwaka ushize (2015-2016).

Mu rwego rwo gusangira ubunararibonye bw’Akarere ka Gasabo bw’Inama Njyanama n’imikorere yayo,  kuzarushaho kwesa Imihigo ya 2016- 2017,  Kuri uyu wa kane tariki 09 Gashyantare 2017 Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi baje mu rugendoshuri mu Karere ka Gasabo, nk’Akarere k’Umujyi kateye imbere haba mu buryo bwo guteza imbere umujyi ndetse no mu miyoborere,  by’umwihariko kakaba Akarere kahize utundi mu kwesa Imihigo y’umwaka 2015-2016, bityo Akarere ka Rusizi nk’akamwe mu Turere twungirije Umujyi wa Kigali kakaba kakigira kuri Gasabo.

Ingingo nyamukuru z’urugendoshuri, byari ukongerera Inama Njyanama ubushobozi, gushyiraho ingamba z’imikorere n’imikoranire n’izindi nzego no gushyiraho ibikorwa n’imigambi by’Inama Njyanama mu myaka itanu ya manda yayo ndetse n’ibipimo byagendarwaho mu kwisuzuma.

Bakigera mu Karere ka Gasabo, bakiriwe na visi perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo Bwana Nyamulinda Pascal ari kumwe n’abandi bajyanama babahaye ikaze hanyuma bakorerwa “presentation” hakurikjwe imirongo bari bifuje ko yaganirwaho, nyuma berekeje kuri gusura ibikorwa bitandukanye bibarizwa mu Karere ka Gasabo.wa

Aba bajyanama bakaba barashoje urugendo rwabo berekeza mu mujyi wa Kigali aho bagombaga gusura ibikorwa bitandukanye.