Gasabo: Abasaga 500 basoje Mvura Nkuvure, bitezweho uwuhe musaruro?

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2019 nibwo Akarere ka Gasabo n’umufatanya bikorwa wako CBS Rwanda (Community Based Sociotherapy) batangije ku mugaragaro gahunda ya Mvura Nkuvure igakorerwa muri imwe mu mirenge yaka karere ariyo: Rutunga, Jabana, Bumbogo, Rusororo na Nduba.

Gahunda ya Mvura Nkuvure ni gahunda y’isanamitima n’isana mibanire imaze kumenyerwa mu duce dutandukanye tw’igihugu aho yitabirwa n’ingeri zitandukanye z’abaturage, akenshi baba badahuje amateka, hanyuma bagakoreramo ibiganiro bibafasha kongera kwibyutsamo ubumuntu n’indangagaciro za Ndi Umunyarwanda bagatera intambwe bakarenga ibibatandukanya, amakimbirane, maze bakunga ubumwe, bakiyemeza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, bahereye ku isibo iwabo, kizira ivangura n’amacakuburi.

Mvura Nkuvure itangizwa mu karere ka Gasabo, hari hitezwe ko iyi gahunda igomba gutanga umusanzu mu kubona igisubizo kirambye, no kurandura burundu ibibazo bishamikiye ku ngengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, amakimbirane abishamikiyeho n’ibindi bibazo mbonezamubano. Ubwo iyi gahunda yatangizwaga muri Gasabo, Umuyobozi wayo Nzaramba Lucie yavuze ko ari gahunda ije kunganira imbaraga akarere gashyira mu kunga abanyarwanda no kubaka igihugu kizira amacakubiri. Yakomeje avuga ko akarere ari umufatanyabikorwa mwiza mu bikorwa bitsura iterambere ry’imibanire y’abanyarwanda ko CBS Rwanda izabyaza umusaruro ubufatanye n’akarere maze amatsinda ya Mvura Nkuvure agategurwa neza ndetse agasindagizwa kugera ku ntego z’abayagize byumwihariko ndetse n’iterambere ry’akarere muri rusange.

Kubufatanye n’akarere ndetse byumwihariko n’imirenge ikorerwamo iyi gahunda ya Mvura Nkuvure, CBS Rwanda yarambagije abayoborabiganiro, aba akaba ari abashinzwe amatsinda ya Nvura Nkuvure baba bitezweho umusaruro wo gushaka (kurambagiza) abitabira amatsinda, bakabakurikirana kugeza itsinda risojwe. Kuva ubwo iyi gahunda ya tangizwaga hashatswe abayoborabiganiro 30, ndetse banahabwa amahugurwa kumitegurire, ikurikiranabikorwa ndetse no kuyobora amatsinda ya Mvura Nkuvure, hari mu mwaka wa 2019 muri gicurasi ari nabwo icyiciro cyambere cy’amatsinda cyatangiye muri ya mirenge itanu, nyuma yo gushaka abagombaga kuyitabira.    

Mvura Nkuvure ni gahunda imara ibyumweru 15 bikurikiranye. Abayitabira iyo bamaze kurambagizwa n’abayoborabiganiro, biyemeza kujya bahura buri cyumweru byibura amasaha abiri cyangwa atatu, ndetse bagahitamo naho bagomba guhurira huzuye umutekano n’ubwisanzure ku bahateraniye. Itsinda rimwe rya Mvura Nkuvure ntiriba ryemerewe kurenza abantu 15. Mvura NKuvure guhera ku cyumweru cya mbere kugera ku cyanyuma abayirimo bafashwa kwirekura no kuganira n’abandi barikumwe mu itsinda muburyo bw’ibiganiro by’uje ubwisanzure aribyo byoroshya kurekura amarangamutima, n’imitwaro iri ku mutima y’amateka abaremereye. Muri rusange uru rugendo rwa Mvura Nkuvure rukorwa muri iki gihe hifashishijwe ibyiciro by’ibiganiro bitandatu byibanda kuri: umutekano, icyizere, kwitanaho, kubahana, Icyerekezo gishya cy’ubuzima no kwibuka. Uru rugendo iyo rusojwe abahuriye mu itsinda bakora ubusabane bushimangira icyerekezo gishya baba biyemeje. Iyo icyiciro kirangiye abayoborabiganiro batangira gushaka/ kurambagiza abandi bantu bagomba kwitabira itsinda.

Bamwe mu bitabiriye aya matsinda bayasoje, mu murenge wa Rutunga, bavuga ko iyo umuntu atarashobora kwirekura ngo abone abo yumva yizeye abasangize amateka ye, abereke umutwaro ahetse kumutima w’ibyo aba yaranyuzemo, biba bigoye ko umuntu yatera intambwe ngo ababarire, cyangwa asabe imbabazi. Bavuga ko Mvura Nkuvure ari induhura kandi ko ibasindagiza mu rugendo rwo kubohoka n’ubumwe n’ubwiyunge. Bityo bagasaba ko abantu bose bagakwiye guca muri Mvura Nkuvure bagafata icyerekezo gishya cy’ubuzima.

Nagiraga ikibazo cyo kumva ntatekanye, rimwe narimwe nkagira ikibazo cy’umutwe cyane cyane iyo natekerezaga kuri jenoside n’umuryango wanjye, byashoboraga gutuma n’abo dukorana mbatura inabi. Ni ubwo buzima nabayemo igihe kirekire, numvaga ibyanjye ari ibyange kandi ntawe ugomba kwivanga mu mateka yanjye. Nyuma ya Mvura Nkuvure byarahindutse” Bikorimana Emmanuel mu murenge wa Rutunga.  

Yakomeje atangaza ko Kujya mu biganiro byagiye bituma abohoka agenda buhoro buhoro yishyira mu mwanya wabandi, yumva ubuhamya bwabo n’ibyo bahura nabyo nk’imbogamizi mu gutekana cyane cyane kubabahemukiye, akumva ko ari ikibazo cy’amateka, bimufasha kugenda abohoka atangira kumva ko yababarira ko nabo bafite umutwaro bikoreye utaboroheye. Nkuko abishimangira, Bikorimana avuga ko Ibihe bya mvura nkuvure yanyuzemo, n’ibyiciro by’ibiganiro byagiye buhoro buhoro bimufasha kuruhuka asoza yumva umutwe utakimurya, atakiryama ngo uburiri bumurambire. Yongeyeho ko mu gihe cyibiganiro yagiye arushaho kwegera imiryango y’abamuhemukiye. Ko mbere bitashobokaga kubera urwicyekwe rw’abamuhemukiye ndetse n’agahinda yari afite. Ariko nkuko bagiye barushaho kubana kenshi mu biganiro byabashoboje kwegerana no kuganira, bagenda baganira ku buzima bwabo, bikaba byaramuzaniye ituze mu mutima. Bikorimana ahamya ko n’ababiciye ubu nabo babisanzuraho. Bikorimana asoza yagize ati “…Iyo ataba mvura nkuvure ntaho nari buzahurire nabo. Ni ngombwa ko abantu benshi baca muri Mvura Nkuvure tukarushaho gukira ibikomere, kubabarirana no kunga ubumwe …”

“Abarokotse bafite ibikomere, abakoze jenoside bafite ipfunwe n’urwikekwe, ibi kandi bigera no kubabakomokaho. Leta yashyizeho ingamba na gahunda zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ariko ntibiragerwaho 100%. Buri munyarwanda wese asabwa gutanga umusanzu mu kurandura burundu ibibazo bikiriho bibangamiye ubumwe bwacu. Mwe musoje, murashishikarizwa mbere na mbere gutanga umusanzu wanyu aho bishoboka hose, mukigisha, mugasangiza ubumenyi mwungutse n’ibyiza bya Mvura Nkuvure ku bandi banyarwanda”. Ibi byavuzwe na Serukiza James ushinzwe Irangamimerere n’Ubumwe n’Ubwiyunge mu murenge wa Jabana ubwo hasozwaga itsinda rya Mvura Nkuvure ku itariki ya 5 Ugushyingo 2020.

Iyamuremyi François, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rutunga, yunga muryo Serukiza yavuze, yavuze ko numbwo abitabiriye Mvura Nkuvure babyita ko basoje, kuri we asanga ahubwo aribwo urugendo rutangiye rwo kubiba ubumwe n’ubiwyunge. Avuga ko hakiri imanza zitasojwe ko kandi ko hakiri urugendo mu bumwe n’ubwiyunge asaba abasoje ko bumva ko akazi aribwo gatangiye, bagatangira gutanga ubufasha mu bumwe n’ubwiyunge aho bukenewe hose.   

Kuva aho Mvura Nkuvure itangiye kwitabirwa umwaka ushize muri Gasabo, hamaze gukorwa ibyiciro bitatu Inshuro zigera ku icyenda amatsinda ya Muvra Nkuvure yagiye atangira agasozwa mu byumweru 15; kugeza ubu ikaba yaritabiriwe n’abantu 552. Aba batoranyijwe mu byiciro by’abarokotse jenocide yakorewe abatutsi, abakatiwe n’inko gacaca barakoze jenoside ndetse n’urubyiruko.   Abayisoje bose uko bangana basubira mu miryango yabo, no mu masibo aho baba biyemeje gutangira icyerekezo gishya cy’ubuzima.