Abakozi b’Akarere ka Gasabo bizihije umunsi w’umurimo

Buri tariki ya mbere Gicurasi isi yose yizihiza umunsi mukuru w’umurimo. Uyu mwaka, mu Rwanda hizihijwe umunsi w’umurimo n’insanganyamatsiko igira iti: Duteze imbere Umurimo, dusigasira ibyagenzweho dukesha  Imiyoborere myiza, Isoko y’Iterambere rya buri wese.

By’umwihariko Akarere ka Gasabo, kizihije uwo munsi. ku rwego rw’Akarere umunsi watangijwe, n’Umukino w’amaguru w’abahungu, wahuje Akarere ka Gasabo n’Akarere ka Kicukiro, aho Gasabo yatsinze Kicukiro ibitego bibiri kuri kimwe.

Naho mu marushanwa yo koga ku ruhande rw’abagore, Akarere ka Gasabo katsinze Umujyi wa Kigali bituma Akarere ka Gasabo kegukana ibikombe bibiri  mu marushanwa ya “Mayor’s cup”.

Nyuma y’imikino abakozi bose bahuriye mu busabane, muri uwo muhango aho hahembwe abakozi b’indashyikirwa kuva ku rwego rw’Akagali kugeza ku Karere.

Muri uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo mu ijambo yagejeje kubari aho, yashimiye Abakozi ku bwitange n’Urukundo bagagaje  mu mikino ya “Mayor’s cup” kandi yibukije buri wese ko nubwo twizihiza umunsi w’umurimo, turi no mugihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese kuzirikana aya mateka no guharanira ko bitazongera ukundi.

Uyu muyobozi yibukije abakozi bose ko turi hafi gusoza umwaka w’ingengo y’imari, abasaba ko bagomba gukora cyane kugirango babashe kwesa Imihigo 100%.

Umuyobozi w’Akarere kandi yongeye gushimira abakozi bakora mu biro by’ubutaka, kubera ko bivuguruye mu mitangire ya serivise , kandi abizeza ubufasha ku bijyanye n’ibyifuzo byabo byo kongera umubare w’abakozi  n’ibikoresho by’abakorera  muri iyo serivise.