Inama nyunguranabitekerezo ku makimbarane mu ngo

Kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo habereye Inama nyungurana bitekerezo ku makimbirane arangwa mu ngo. Iyi nama yateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu Languida Nyirabahire ari kumwe n’Umuyobozi wa IRDP, Dr Ndushabandi Eric. Mu bandi bayobozi bitabiriye iyi nama harimo Madamu Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa “Transparency” Rwanda, Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’Amashuri, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, Abanyamadini, Abakozi b’Akarere bafite mu nshingano zabo gurwanya ihohoterwa, urubyiruko, “Gender” “promotion”, uhagarariye inzego z’Abagore(CNF), uhagarariye Police, Uhagarariye MAJ mu Karere, uhagarariye NGOs hamwe n’Abanyamakuru.

Mu ijambo rye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu Languida Nyirabahire yashimye cyane IRDP kuba yaratekereje gukora ubushakashatsi bwimitse ku kibazo gitera amakimbirane mu ngo kuko ari ikibazo gikomeye kandi usanga kirimo kugenda kirushaho gukomera. Yanabasabye ko nyuma nibaragiza ubushakashatsi bwabo  bazongera bakamurikira Akarere ibyavuyemo.

Iyi gahunda y’ibiganiro n’ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye mu ngo,yari imaze igihe iganirwa mu matsinda atandukanye. Mu rwego rwo kugira ngo abo bireba mu nzego zisumbuye bamenye ibyavuye muri byo biganiro, kandi nabo batange inkunga yabo y’ibitekerezo babyuzuza banabinoza, akaba ariyo mpamvu IRDP ku kubufatanye n’Akarere ka Gasabo bahuye nabo bireba bose kugirango babagezeho imyanzuro yavuye mu byiciro bya mbere noneho nabo bashobore gutanga ibitekerezo byabo hanyuma ibyo bitekerezo byose bikazongera guhurizwa hamwe bikanononsorwa.

Mu bitekerezo byatanzwe, byagaragaye ko amakimbirane mu ngo ahenshi aterwa ; no kutumva neza icyo Gender ivuze ku mpande zombi( umugabo n’umugore), Ababyeyi batakigira umwanya w’abana babo n’urugo muri rusange, kutaganira neza ku bibazo biri mu rugo hagati y’umugabo n’umugore, Abakobwa n’abahungu b’iki gihe batakigira umwanya wo kumenyana neza mbere yuko bashakana n’ibindi byinshi nkuko byagiye bigarukwaho n’abari muri iyo nama.