Akarere ka Gasabo katangije Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ubumwe n’ubwiyunge ni inzira u Rwanda rwashyizeho kugirango rugere ku mahoro n’amajyambere arambye ari ni  nawo musingi Leta y’Ubumwe yahisemo kubakiraho izindi gahunda zose.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kamena 2017, ku rwego rw’Akarere, iri huriro ryashyizweho, nk’urubuga ruhoraho rwo kungurana ibitekerezo, guhana amakuru ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no kurushaho kwegereza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda hamwe n’inzego z'ibanze ngo babigire ibyabo. 

Mu kiganiro “Ihiriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere” cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana  Rwamulangwa Stephen, yatangiye ashimira abantu bose bashoboye kwitabira ubutumire, anasobanura uko ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ryashyizweho, inshingano n’imiterere yaryo.

Uyu muyobozi yakomeje abareka intego rusange z'ihuriro n’izihariye, umusaruro uteganyijwe, inshingano hamwe n'abagize  ihuriro ku rwego rw’Akarere n’Umurenge.

Prof. Jolly Mpazimpaka na Hon. Odette Nyiramirimo bamwe mu bashyitsi bitabiriye iri huriro baturutse mw’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Igihugu ( Unity club) batangiye berekana uko  "Unity club" yatangiye, igihe yatangiriye, ibibazo yari ifite hamwe n’intego nyamukuru y'iryo huriro. Mu izina ry’abanyamuryango ba "Unity Club", bavuze ko bazakomeza kuzuza inshingano zabo nk’intwararumuri mu gusigasira ibyagezweho, batahiriza umugozi umwe no gufasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’Ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwana Ndayisaba Fidele nawe yatanze Ikiganiro gifite umutwe uvuga ngo: “Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda”. Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nk’inkingi ikomeye ikaba n’umusingi wo kurwanya amacakubiri y’uburyo bwose ndetse n'ivangura byaranze amateka y’Igihugu cyacu,

Bwana Ndayisaba yerekanye ibyo Igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo n’uburyo cyabyitwayemo bitanga ibisubizo ku bibazo byabazwaga, ingamba na gahunda by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi 1994 kugeza ubu.

Abatibiriye bose bishimiye iyi gahunda banasaba ko yajya iba kenshi kugirango bashobore gutanga ibitekerezo n’umusanzu wabo mu kwimakaza umuco w’umumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.