Abaturage ba Jali bibutse ku nshuro ya 23 Genocide yakorewe Abatutsi

Mu  rwibutso ruri mu murenge wa Jali Akarere ka Gasabo rwari rwarubatswe nyuma ya Jenoside ariko kubera ubushobozi buke Igihugu cyari gifite, ntabwo rwari rwubatse mu buryo bujyanye n'igihe. Ni ku bw’iyo mpamvu ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe gusakaza ingufu z’amashanyarazi mu Gihugu (REG), uru rwibutso rwabashije gusanwa neza mu rwego rwo kugirango abo bantu bari bashyinguwe aho basubizwe agaciro. Muri uru rwibutso, hashyinguwemo abantu bo muri Jali, Gatsata na Rulindo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Dushyigikira ibyiza twagezeho.”

 Mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo hakozwe igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. byumwihariko mu Murenge wa Jali  habaye igikorwa cyo cyogushyingura Abantu umunani (8) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uhagarariye Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatusti muri mata 1994 bo mu Murenge wa Jali yashimiye Leta y’Ubumwe yitaye ku mfumbyi, abapfakazi n’incike kuko Jenoside ikirangira nicyo cyari ikibazo gikomereye igihugu cyane.

Yakomeje avuga ko bababazwa iteka nuko hari imibiri y’ababo kugeza ubu baburiwe irengero aboneraho gusaba uwaba azi aho baba barashyinguye muri icyo gihe ko batanga amakuru bagasubizwa agaciro bashyigwarwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yashimye cyane buri wese waje kwifatanya n’abatuye mu Murenge wa Jali kandi yongera kubabwira ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tugatekereza ukuntu Igihugu gishobora kugera ahantu nka hariya ku buryo n’ubu usanga hakiri bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa amagambo asesereza.

Yatanze urugero ry’umwana w’imyaka 21 wo mu murenge wa Rusororo wavuze ngo : “ iyo batabica ubu tuba dutuye hehe?” ukibaza niba umwana nk’uwo, utarageza imyaka yo kubaka ngo abure aho yubaka ariko akaba atekereza gutyo, ibyo bivuze ko abyumvana ababyeyi be.

Yasabye ababyeyi baha abana babo amateka mabi babigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, ko Imana nitabibabaza, amateka azabibabaza.

Bwana Mberebahizi Raymond, yakomeje avuga umwanya wo kwibuka ari umwanya wo gufata amasomo tuzirikana ubutwari bw’Ingabo z’Igihugu cyacu, bari bato ariko bemera guhara amagara yabo ngo babohore u Rwanda.