Imiryango 1441 izatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rudakabukirwa

Nk’uko ari gahunda y’Igihugu cy’u Rwanda yo gutuza  abanyarwanda bose neza, Akarere ka Gasabo katoranije ahazubakwa imidugudu ibiri y’icyitegererezo ariyo: Rudakabukirwa muri Gikomero na Gishaka muri Bumbogo. ejo taliki ya 07 Ukuboza 2016, nibwo  hashyizwe ibuye ryifatizo aha zubakwa umudugudu  wambere wikerekezo( IDP Model Village) mu Murenge wa Gikomero Akagari ka Munini umudugudu wa Rudakabukirwa ukazatuzwamo abantu b’ingeri zose, ariko hibandwa cyane cyane ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’abatuye mu manegeka.

Uyu mudugudu uzaba ufite ibikorwa remezo byose umuntu akenera mu buzima, nk’amashanyarazi, amazi, amashuri, amavuriro, isoko, igikumba nk’inka ndetse n’imihanda. Uyu mudugudu  w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 1441, icyiciro cya mbere kizuzura  gitwaye amafaranga angana na Miliyari imwe na miriyoni magana abari mirongo itanu n’umunani, ibihumbi magana atatu mirongo icyenda n’ane n’amafaranga magana arindwi mirongo itatu. (1,258,394,730) hakazubakwa amazu cumi n’atanu (four in one) ni ukuvuga imiryango 60 mu gihe cy’amezi atandatu. Amafaranga azakoreshwa mu bwubatsi bw’uyu mudugudu amwe azavamwa mu ngingo y’imari  no mu bafatanyabikorwa

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Vincent Munyeshyaka. Abandi banyacyubahiro bari bitabiriye uyu muhango barimo;  Umugaba mukuru w’Inkera gutabara General Ibingira Fred, Hon. Zeno Mutimura, Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu, Vice peresida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi w’Akarere, Abayobozi bungirije b’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi w’Inkera gutabara mu mujyi wa Kigali, umuyobozi wa Prime Economic Zone,  Abajyanam b’Akarere ka Gasabo, Abafatanyabikorwa( JADF) REG na WASAC.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Rwamulangwa Stephen, yatangiye atanga ikaze anashimira cyane abitabiriye uyu muhango, kuba bigomwe akazi bagombaga gukora bakaza kwifatanya nabo.

Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Bwana Pascal Nyamurinda yakanguriye abaturage kumva neza ibijyanye n’umushinga wo kubaka uyu mudugudu kuko aribo ufitiye akamaro. yabasabye kumva ko bagiye kuvanwa mu manegeka bakegerezwa amajyambere, bakabona akazi n’ibindi byinshi byiza aribo bifitiye akamaro.

Umugaba mukuru w’Inkeragutabara General Ibingira Fred, yavuze ko Ingabo z’Igihugu zifite inshingano zo gufatanya  n’inzego za Leta zose mu guteza imbere Igihugu cyacu. Kandi kubera ko Ingabo z’Igihugu zifite imbaraga, zikora byiza kandi byihuse, igice cya mbere cy’uyu mudugudu kizaba kirangiye mu mezi atandatu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’Umuturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Munyeshyaka yavuze ko muri uyu mudugudu hazaturamo abantu b’ingeri zose, harimo abatishoboye bazafashwa na Leta, nk’abatuye mu manegeka, abacitse kw’Icumu rya Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, n’Abaturage bashoboye babyifuza bazahabwamo ibibanza. Uyu muhango wasoje abaturage n’abashyitsi bacinya akadiho.