Itegeko rishya ry'abunzi ryahuguriwe abazarishyira mu bikorwa

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi nziza, Kuri uyu wa 14 na 15 Ukwakira 2016, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kubufatanye na Minisiteri  y’Ubutabera ibinyujije ku bakozi bayo ba MAJ bakorera mu Karere ka Gasabo bahuguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge n’abakozi bashinzwe Irangamimerere  kw’Itegeko rigenga imikorere y’Abunzi, Izungura n’Iryumuryango.

Ubundi  mbere y'uko itegeko rigenga Abunzi rivugururwa, bari bafite ububasha ku bibazo nshinjabyaha n’ibibazo mbonezamubano. Mu bibazo bari bafitiye ububasha harimo:

- Iby’umurimo bitarengeje agaciro k’ibihumbi Ijani (100,000 Fw);

- Ibibazo by’ubutaka;

- Ibibazo kubijyanye no gusahura cyangwa konona umutungo bitigeze biburanishwa n’Inkiko Gacaca  kandi bikaba byakozwe hagati y’itariki ya 1 ukwakira 1990 kugeza kuwa 31 Ukuboza 1994 hatitawe ku gaciro k'ibyasahuwe cyangwa byononwe.

Muri iri tegeko rishya, Abunzi bafite ububasha ku:

-          Mutungo wimukanwa n’utimukanwa utarengeje agaciro ka Millioni Eshatu( 3m),

-          Masezerano yakozwe hagati y’Abantu ku giti cyabo ku bintu bifite agaciro ka Millioni eshatu ( 3m);

-          Ibibazo by’umuryango usibye ibijyanye n’Irangamimerere y’Abantu.

-          Bakaba batagifite ububasha ku bibazo nshinjabyaha, ndetse no ku bibazo by’umurimo, kuko bishyikirizwa inzego zibifitiye ububasha.

Naho ku bijyanye n’itegeko ry’Umuryango bavuga ko abana bandikwa mu minsi 30 mu bitabo by’irangamimerere, ku batazabandikisha mu minsi 30, bazajya bacibwa amande ateganyijwe mu Iteka rya Perezida risigaje gusohoka mu igazeti ya Leta gusa.

Kubera izi mpinduka zose kandi no kubera  inshingano zikomeye Abanyamabanga Nshingwabikorwa bafite, niyo mpamvu izi nzego zombi babonye ko ari ngombwa ko bahugurwa kugirango nabo bazashobore kumenya ayo mategeko atandukanye yavuguruwe kugirango babashe gukemura ibibazo by’Abaturage babagana.