Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe mu Karere Ka Gasabo

Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho taliki ya 05 Ukwakira 1966, ubu ukaba warizihijwe ku nshuro ya 50. kuriyi nshuro ukaba warizihirijwe mu Karere ka Gasabo  mu murenge wa Gisozi  muri Hotel Dove. nk’Akarere kabaye akambere mu kwesa imihigo mu Gihugu.

Umushyitsi mukuru kuri uwo munsi yari nyakubabwa Minisitiri w’Uburezi Bwana Musafiri Papias. Abandi bayobozi bitabiriye uwo muhango harimo; Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Uburezi, Umuyobozi wa REB, Abayobozi b’Akarere ka Gasabo, Uhagarariye UNESCO, Ubuyobozi bwa Gisirikare na Police mu Karere.

Minisitiri w’Uburezi yasabye abarimu kuba umusemburo w’amajyambere waho bakorera kuko kuba umwarimu mwiza ntibigarukira gutanga amasomo meza ntibihagije gusa. Ikindi yabasabye nu kuba abarimu b’inyangamugayo, kubaha abo bashinzwe bakava ku bwarimu bakaba abatoza kuko ejo hazaza Habana bacu biva kuburere bahabwa yaba mu mashuri cyangwa mungo bakomokamo.

Minisitiri Musafiri yabwiye abarimu ko kwiga ari uguhozaho, nk’abarimu bagomba gushyiraho umwete mu kwiga ururimi rw’Icyongereza kuko iyo urebye abana bazamuka muri za kaminuza usanga abana batumva cyangwa go bavuge neza icyongereza ibyo byose bikaba bituruka mu myigire yo hasi. Ariko uyu muyobozi yababwiye ko kuba bimeze gutyo atari amakosa y'uwo ariwe wese ari ukubera amateka y’Igihugu cyacu.

Abarimu nanone babwiwe ko hagomba guteza imbere Ikoranabuhanga mu burezi, ikaba ari na gahunda ya Leta yihaye, basabwe kuzabigiramo uruhare.

Nk’abarezi basabwe kwita ku kibazo cy’Abana bata amashuri hamwe n’abasibira kuko  abarezi aribo  bafite urufunguzo rwo kurwanya  ibyo bibazo. Nibo bantu babana na bo bana umunsi ku munsi bivuze ko bakabaye banamenya n’ibibazo bahura nabyo.

Bamwe mu barimu batanze ubuhamya bw’aho Umwarimu SACCO  imaze guhindura ubuzima bwabo.

Kuri uyu munsii hanahembwe abarimu babaye intanga rugero, bahabwa mudasobwa abandi bahabwa Inka muri gahunda ya "Gira ’Inka mwarimu".