Mu Karere ka Gasabo hatashywe ibyumba by’amashuri

Kuru yu wa Gatatu taliki ya 23 Ukuboza, mu Akarere ka Gasabo hakozwe igikorwa cyo gutaha ibyumba by’amashuri byuzuye,

Iki gikorwa cyakozwe mu Mirenge yose igize Akarere, ariko ku rwego rw’Akarere cyabereye ku Mashuri ya GS Kimironko II no kuri GS ya Kacyiru II kiyoborwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere.

Mu Karere ka Gasabo hatashywe ibyumba by’Amashuri 111, n’ubwiherero 162 ariko ibyumba byose bigomba kubakwa ni 1006, kandi nibitaruzura bigeze ahashimishije.

Impamvu nyamukuru, yo kubaka ibyumba by’amashuri; byaruku gabanya ubucucike mu mashuri ndetse no kugabanya ingendo ndende abana bagendaga bajya kwiga kure, kuko nta mashuri yabaga hafi ariko ubu ntamwana uzongera kugenda urugendo rurengeje 5metres.

N’ibyumba bitaruzura, nabyo birimo gukorwa mu buryo bwihuse kugirango birangire vuba abana bashobore kwiga bisanzuye kandi batekanye.

Akarere ka Gasabo gafite Imirenge 15, kandi muri buri Murenge harimwa kubakwa ibyumba by’amashuri bikaba byaragiye byubakwa aho babona koko hafasha gukemura byabibazo by’ingendo ndende ndetse n’ubucucike.

Hari ibyumba byubatswe ari bishya kuri sites nshya ariko hari n’ibyubatswe kuri sites zisanzwe bitewe n’ubutaka bwabaga buhari, nukuvuga ko ikibazo kigiye gukemuka mu Karere hose.

Akarere ka Gasabo katangiye kubaka ibyumba by’amashuri mu kwezi kwa Gicurasi 2020, ikindi twavuga nuko mu byumba bubatswe harimo n’ibigetse mu rwego rwo gukoresha  neza ubutaka.

Abanyeshuri, Abarezi ndetse n’ababyeyi bose bishimiye iki gikorwa cyiza, kigiye gufasha abana kwiga kandi neza kubera ko umwalimu wigisha abana benshi mu ishuri, rimwe  ndabwo bose bashoboraga kugendera ku muvuduko umwe kugirango bumvire rimwe, bikaba byatumaga abana bamwe basigara inyuma ariko iyo abana ari bakeya mu ishuri,bituma mwalimu ashobora gukurikira buri mwana kandi akamenya n’ikibazo afite akamufasha