Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gasabo wijihirijwe mu Murenge wa Bumbogo

Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gasabo wijihirijwe mu Murenge wa Bumbogo

 

Mu Karere ka Ka Gasabo mu Murenge wa Bumbugo hijirijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ukaba waritabiriwe n’abafite Ubumuga baturutse mu Mirenge15 igize Akarere ka Gasabo

Insanganyamatsiko yuyu mwaka; Duteze Imbere serevisi z’ubuvuzi, no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga.

Umushyitsi mukuru muruyu muhango yari Bwana INGABIRE Augustin umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Gasabo  mwi jambo rye, yavuze ko hari gahunda nyinshi zigamije guteza imbere abafite ubumuga,

Abafite ubumuga bafashwa bu buryo butandukanye harimo kubavuza, kubigisha, kubashakira no gutera inkunga imishinga ibavana mu bucyene,

Mu byaranze uyu munsi, harimo no kuremera bamwe mu bafite ubumuga batoranijwe muri buri Murenge, bose hamwe ni 15, aho buri muntu yahawe Ibihumbi Ijana (100,000 fw).

Bishimiye inkunga bahawe, bongeraho ko bashimira Leta y’u Rwanda kubera ubufasha idahwema ku bagezaho, bavuze kandi ko ubu abafite ubumuga babayeho neza kuko ubu bibumbiye mu ma Koperative, bikabafasha kwiteza imbere, Ubu umuntu ufite ubumuga nawe asigaye afite agaciro nkabandi,nubwo wenda  hatabura imbogamizi ariko barashima ibimaze gukorwa mu rwego rwo kubateza imbere.

Mu bikorwa byakozwe, umufatanyabikorwa NUDOR yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 200 batishoboye.

Iborori byuwo munsi byashojwe n’ubusabane, banishimira uko umunsi wagenze..