Uruzinduko rwa Perezida wa Banki y’isi mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa wa gatatu  tariki ya 22 Werurwe 2017 mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo, Akagali ka Kinyana, Umuyobozi wa Banki y’isi aherekejwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’umuyobozi Mukuru wa LODA, yasuye ibikorwa bitandukanye by’abagenerwabikorwa ba VUP aho yaganiriye n’abaturage bakora imirimo y’amaboko (Public Works).

Abaturage bishimiye urwo ruzinduko, bamwereka ibyo bamaze kugeraho n’imiryango yabo kuba barabonye bakesha akazi k’imirimo y’amaboko, ndetse n’ibikorwa bivuye muri “Public Works” berekana bashima ko byabakuye mu bwigunge, ndetse binabafasha kwiteza imbere.

Kuri iyo Site ya Kinyana, hari gukorwa imihanda ya Km 25, aho ubu hamaze gukorwa Km 15 kandi imirimo ikaba ikomeje. Abaturage berekanye ko  iyo  mihanda yabakuye mu bwigunge, aho imodoka itabashaga kubagera ho mu gihe babaga bafite umurwayi cyangwa hari ibyo yaba ibazaniye bashaka gutunganya inyubako yabo. Berekanye kandi ko iyo mihanda yatumye ubutaka bwabo bwongererwa agaciro.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashimiye Perezida wa Banki y’Isi uburyo yahisemo kuza gusura abaturage bo mu Kagari ka Kinyana, Umurenge wa Rusororo, kugira ngo arebe aho VUP igeze iteza imbere abaturage baho.

Yakomeje amushimira ku bufasha bwa Banki y’Isi mu bikorwa bya VUP, kuko byafashije abaturage kwiteza imbere ku buryo bagenda bikura mu bukene, ndetse bagira n’umuco mwiza wo kwizigamira.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu ijambo rye, yashimye uburyo Banki y’Isi ikorana na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko VUP imaze guteza imbere abaturage bari basanzwe mu cyiciro cy’abakene, ku buryo ubu hari benshi bamaze kuva muri icyo cyiciro bakaba batangiye gufasha abandi. Bwana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yanagaragaje ko urugendo rukiri rurerure ku buryo U Rwanda rwishimiye gukomeza gukorana na Banki y’Isi, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Banki y’isi, yashimiye abaturage muri rusange ndetse ashima Leta y’u Rwanda ingufu ishyira mu iterambere ry’abaturage no kwita ku batishoboye. Yijeje ko Banki y’isi izakomeza gukorana n’uRwanda muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’umuturage cyane cyane gahunda zo gufasha abatishoboye.