Itorero ry’Impeshakurama ryasojwe ku mugaragaro

Itorero ry’ Impeshakurama bo mu Karere ka Gasabo icyiciro cya mbere bashoje Itorero bari bamazemo icyumweru. Aba baganga batangiye itorero taliki ya 18 kugeza 24 Ukuboza 2016, rikaba ryaraberaga mu ishuri rya Kigali Christian School mu Kagali ka Kibagabaga Umurenge wa Kimironko.

Itorero ry’Impeshakurama ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo.

Abatanze ibiganiro bose,  bahurizaga kukubwira izi ntore amateka n’ibyiza by’Itorero. Babwiwe ko mbere yuko abakoroni baduka, u Rwanda rwari rusanzwe rufite itorero, ryatorezwagamo abanyarwanda indangagaciro na kirazira zubakaga ubunyarwanda n’ubumuntu mu banyarwanda.

Nyuma abakoroni bamaze kugera mu Gihugu cyacu, bihutiye kuvanaho Itorero kuko babonaga ko ariho Abanyarwanda bavoma ubumwe n’urukundo kandi ibyo bikazatuma batagera ku cyo bifuzaga.

Ariko kubera Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, yatakereje gusubizaho Itorero kugirango Abanyarwanda bongere bigishwe indangagaciro na kirazira bityo twubake umuryango nyarwanda uhamye.

Izi ntore zahawe ibiganiro byinshi kandi byiza, ndetse n’imikorongiro byose byari bikubiyemo indangagaciro nyarwanda.

Itorero Impeshakurama rikaba ryarasojwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Mu ijambo rye, yabasabye guhora bazirikana ibyo bigishijwe byose kandi ko amahame y’Intore  batagomba kuyafata nka “slogan” ahubwo ajye ahora mu mitimanama yabo

Uyu muyobozi yakomeje abasaba ko aho basubiye mu kazi kabo bagomba gutuma abaganga bagarurirwa icyizere mu barwayi bakora umurimo unoze kandi wihuse aho yavuze ko abagomba kuba abanyarwanda baharanira ishema ryabo n’iry’Igihugu.

Intore nazo zishimiye ibyo zavanye mu itorero bavuga ko uko baje Atari ko basubiyeyo kandi ko biyemeje  kuba intangarugero mu kazi kabo naho batuye. Basinye Imihigo imbere y’umuyobozi kandi bavuga ko bazayesa bityo bakanywera ku ntango y’abahizi.

Basoza itorero, mu rwego rwo gutangira kwesa Imihigo, abatojwe biyemeje kurihira ubwisungane mu kwivuza ( mutuelle de sante) abantu 76.