Abakozi b’Akarere ka Gasabo baganirijwe kw’itegeko ryo gutanga no kubona amakuru

Kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Ugushyingo2016, abayobozi mu karere ka Gasabo barimo; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’amashami, Abakozi bashinzwe irangamimerere mu Mirenge ndetse n’abakozi bafite aho bahurirra cyane n’umuturage baganirijwe n’Abayobozi  baturutse mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro( Pax Press) ku bijyanye n’itegeko ryo gutanga no kubona a makuru( access to information law). 

Umunyabanga Nshingwa bikorwa  w’Umuryango w’Abanyamakuru bigenzura( RMC) Bwana Mugisha Emmanuel, yabwiye abitabiriye inama ko iryo tegeko rigena ko umuyobozi agomba gutanga amakuru kuri buri wese uyashaka yaba umunyamakuru cyangwa umuturage uyakeneye. Yakomeje ababwira ibihano bifatirwa uwanze gutanga amakuru cyangwa uwabeshye abigambiriye.

Uyu muyobozi yabahaye urugero rw’abayobozi nabo usanga badasobanukiwe neza iri tegeko akumva ariwe wenyine ugomba gutangaza amakuru ajyanye n’ikigo ayabora, akenshi usanga hari icyo baba bahisha kuko umuturage afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta  ndetse na zimwe mu nzego z’abikorera.  Yatanze urugero rw’Umuyobozi w’Akarere wabwiye abaturage ko ariwe wenyine na Gitifu mu Karere ayobora bagomba gutanga amakuru.

Umuyobozi wa Pax Press Bwana Murenzi Janvier, yasabye imikoranire myiza hagati y’inzego za Leta n’itangazamakuru nk’umuyoboro uhuza abaturage n’abayobozi babamenyesha gahunda za Leta, kuko bose ari abafatanyabikorwa bakorera umuturage ariyo mpamva bahisemo kuganiriza abayobozi kugirango nabo bazabigeze ku muturage.

Ibiganiro byarangiye buri wese amenye ko umuturage afite uburenganzira bwo  kubona amakuru kandi ko ari inshingano z’umuyobozi gutanga amakuru yaba ku munyamakuru cyangwa umuturage wayakenera kandi ko yatangwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.