Imihigo myiza ni ihindira ubuzima bw’abaturage

Nk'uko mu minsi ishize abayobozi b’Uturere basinyanye Imihigo 2016-2017 na Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu hakanahembwa Uturere twahize utundi mu kwesa Imihigo 2015-2016, Akarere ka Gasabo akaba ariko kaje kw'isonga.

Akarere ka Gasabo murwego rwo gukomeza kwesa Imihigo no kugirango buri wese agire uruhare mu gutuma Imihigo y’Akarere igerwaho,  kuruyu wa Gatanu  taliki ya 16 Ugushyingo 2016, habaye umuhango wo gusinya Imihigo 2016 -2017 hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo  hamwe n’Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Imirenge yose igize Akarere uko ari cumi n’itanu (15) hanahembwa Imirenge yakoze neza mumwaka  w’Imihigo wa 2015 – 2016.

Umurenge wa Gatsata ukaba ariwo waje kw'isonga. ukaba warahembwe amafaranga  ibihumbi magana atatu (300,000Rwf) y’urwanda bahabwa n’Igikombe. Ku mwanya wa kabiri haje Umurenge wa Kinyinya uhembwa ibihumbi magana abiri (200,000 Rwf,) naho Umurenge wa Bumbogo wabaye uwagatatu uhabwa ibihumbi ijana (100,000 Rwf).

Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen, yashimye cyane Abayobozi b’Imirenge cyane kuruhare bagize mu kwesa Imihigo y’umwaka ushize kuko bigaragazwa n’amanota babonye. Uyu muyobozi yasabye Imirenge itarakoze gushyiramo agatege bagakora neza kurushaho mu mihigo yUmwaka utaha bamaze gusinyira imbere y’Abayobozi n’Abakozi.  

Umushyitsi muku muri uwo muhango yari Nyakubahwa Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Kazayire Judith Akaba yarashimye cyane  Imirenge uko yakoze n’Akarere muri rusange kuko bakora nka "team"  buri gikorwa  cyose usanga Abajyanama, Nyobozi n’Abakozi bose baba bashyize hamwe ari nayo mpamvu Akarere kagera kuri byinshi.

Madamu Kazayire yongeye kwibutsa  abakozi gutanga service nziza kubabagana no kwita kw'isuku hose no kuri bose  kuko  bihesha isura nziza Igihugu cyacu.