Abaturage b’Akarere ka Gasabo mu muganda wo gutera ibiti

Umuganda rusange usoza ukwezi  k’Ugushyingo wari umuganda ugamije gutera amashyamba. Ku rwego rw’Igihugu ukaba  warabereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Ndera Akagari ka Masoro.

Insanganyamatsiko y’uku kwezi yari : “Amashamba isoko y’umwuka mwiza” umushyitsi mukuru  muri uwo muhango akaba yari Minisitiri w’umutungo kamere Hon. Vincent Biruta akaba yari kumwe na Minisitiri ufite umutungo kamere munshingano ze wo mu gihugu cya Congo Brazaville. Mu bandi bashyitsi bakuru bari bifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Ndera na Bumbogo muri uwo muganda harimo, Nyakubahwa Meya w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi mukuru wa RDB akaba ari nawe ushinzwe Akarere ka Gasabo by’umwihariko, Intumwa ya Rubanda Hon. Yvonne,  Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutungo kamere, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda(CEO) na madamu we, Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu, Abayobozi b’Akarere ka Gasabo, abahagarariye Ingabo, Inkeragutabara na Police hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yatangiye atanga ikaze ku bashyitsi, anashimira buri wese washoboye kwitabira igikorwa cyo gutera amashyamba kandi anabizeza ko ibiti bitewe bizabungwabungwa kugirango bishobore gukura neza.

Hon. Yvonne wari witabiriye uyu muganda yakanguriye abari aho ko bakwiye kwita cyane ku kuboneza urubyaro kuko ubundi umuntu yakagombye kubyara abana bari hagati ya 2 na 3, ariko usanga ahubwo umuntu afite abana hagati ya 4 na 5 mu gihe ubuso bw’Igihugu cyacu butiyongera kandi twe twiyongera umunsi ku wundi. Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko iyo umubyeyi afite abana benshi atabasha kubitaho uko bikwiye, ntashobora kubarihira ubwisungane mu kwivuza, ntashobora kubigisha bose neza  ndetse n’ibindi byose umwana akenera ntabibona uko bikwiye. “tugomba kubyara abana batabera Igihugu umutwaro kugirango twese dushobore kugira uruhare mwiterambere ry’Igihugu cyacu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nawe yashimye cyane Minisiteri y’umutungo kamere kuba yarahisemo ko umuganda ubera mu mujyi wa Kigali kandi anizeza ko ibiti bitewe bizitabwaho kubera ko nk’abantu bo mu Mujyi bazi akamaro k’ibiti.

Yongeye kwibutsa abari bateraniye aho kwita ku isuku, kwireba  kuri lisiti yitora ndetse no kwicungira umutekano bashyira amatara ku mihanda.

Uyu muyobozi yasoje asaba kwirinda ruswa aho yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu agura serivice agenewe, asaba uwamenya aho ibintu nk’ibyo bikorerwa ko yabatungira agatoki.

Mu ijambo rye umushyitsei mukuru, Nyakubahwa Minisitiri w’Umutungo Kamere, yavuze ko italiki ya 26 Ugushyingo ari umunsi mukuru w’amashyamba, muri uyu mwaka ukaba warizihirijwe mu mujyi wa Kigali, akaba yarasabye kwita ku byiza by’ibiti.

Yasabye abantu kwitabira gukoresha Gaz kuko ubushakashatisi bwerekanye ko ihendutse kurusha gucanisha amakara anafite ingaruka ku buzima bw’abantu.