Abadepite mu karere ka Gasabo

               

Nkuko byakoze mutundi turere, Intumwa za rubanda  umutwe w’Abadepte  batangiye ingendo zabo mu Mirenge n’Utugari tugize Akarere ka Gasabo mu rwego rwo kwegera Abaturage no kubakemurira ibibazo.

Ingendo z’Abadepite mu Karere ka Gasabo zatangiye taliki ya 24 Nzeri 2016 zikazarangira 02 Ukuboza 2016.

Ingingo nyamukuru y'ururugendo nukugirango begere Abaturage, babafashe mu gukemura ibibazo bafite banagirwe n’inama. Izindi ngingo baganiraho, nukubigisha kwimakaza umuco woguca akarengane, gushishikariza ababyeyi gushyira abana mu mashuri no kutabakuramo, guca burundu umwanda no kurwanya imirere mibi.

Izi ntumwa za rubanda batangiye urugenda rwabo bakorana umuganda rusange n’abaturage b'utugari dutandukanye two mu Karere ka Gaabo hanyuma baranaganira.

Aba badepite baganarije abaturage ku mutekano ko uhera mu muryango ku mugore, umugabo n’abana hanyuma ugakwira hose. Bongeye gushishikariza ababyeyi kwita kw’isuku, mu bana, aho batuye, aho baryama  hamwe no kurya inryo yuzuye ariyo igizwe ibintu bi tatu(3) aribyo; ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri hanwe n’ibirinda indwara.

Nka’ababyeyi, bashimiwe  uruhare rwiza bakoze bubaka amashuri menshi kandi meza mu gihugu. ariko basabwa gushayira  abana babo murayo mashuri biyubakiye ndetse nogusubiza mo abayavuyemo.

Nyuma y’ibiganiro izi ntumwa za rubanda zanakemuye ibibazo by’abaturage.