Abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu mwiherero

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka w’Ingengo y’Imari ya 2016/17 wagenze no gufata ingamba z’umwaka utaha  wa 2017/18, Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Komite ya JAGF mu Karere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Gasabo hamwe n’Abayobozi b’Amashami, bagiye mu mwiherero mu Karere ka Rubavu kuva taliki ya 23-25 Kamena 2017.

Nyuma y’Ijambo ry’ikaze ry’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Inama Njyanama Dr. Bayisenge Jeannette yatangije uyu mwiherero ashimira buri wese witabiriye n’uruhare agira mu guhesha ishema Akarere ka Gasabo.

Yakomeje avuga ko uyu mwiherero ugamije guha icyerekezo Akarere ka Gasabo mu mwaka wa 2017/18 asaba buri wese kuwuha agaciro kugira ngo umusaruro uzahuvamo uzatume Akarere ka Gasabo gatera intambwe mu iterambere no mu mibereho myiza y’Abaturage.

Muri uyu mwiherero kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye harimo; Imirongo ngenderwaho y’Igenamigambi ry’umwaka wa 2017/18 cyatanzwe n’umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi mu Karere, imikoreshereze y’ingengo y’Imari y’umwaka wa 2016/17 cyatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, raporo y’itangwa ry’amasoko ya Leta mu Karere mu mwaka wa 2016/17 hamwe n’amasoko ateganywa mu mwaka wa 2017/18. Umushinga w’Imihigo y’Akarere ya 2017/18 nawo warasobanuwe n’umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi mu Karere.

Muri uyu mwiherero, hafatiwemo imyanzuro itandukanye izafasha mu igenamigambi ry’Akarere.