Abaturage b’Akarere ka Gasabo basuye Umulindi w’Intwari

Mu bikorwa bimwe byateganyijwe murwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’uRwanda ku nshuro ya 23, harimo gusura umulindi w’Intwari kugira ngo abantu bashobore kumenya amateka y’Igihugu cyacu, ku buryo bavuga intwari z’uRwanda nk'urubyiruko rugashobora kumva neza icyo bivuze.

Iyo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bushakamo ibyiciro bitandukanye bihagarariye abandi cyane cyane Urubyiruko, Abagore, Abikorera kugiti cyabo  kugirango bashobore kurushaho gusobanukirwa n’Amateka y’Igihugu cyacu.

Bakigera ku Mulindi w’Intwari, bakiriwe n'abashinzwe kwakira abashyitsi, babatembereza ahantu henshi hatandukanye kandi hashimishije ubona ko ariho u Rwanda rw'ubu rwavuye.

Umwihariko wo ku mulindi, ni amateka ya RPF Inkotanyi, ari nayo yaje kuvamo amateka Igihugu cyacu kigenderaho ubu.  Hari amazu yakoreshwaga muri icyogihe; hari inzu yakorerwagamo inama, twagereranya na Convention center y'ubu, amazu yakorerwagamo ibintu bitandukanye kandi icyiza cy'aho nuko ayo mazu acyiri uko yarameze mbee ibi bikaba birushaho kumvikanisha amateka yaho hanto, ibibuga byimyidagaduro, twabonye naho APR FC yavukiye nahandi henshi hakorerwaga imirimo itandukanye.

Bakomeje batubwira amateka ya RPF Inkotanyi, uburyo yabanaga n’Abanyarwanda bingeri zose kandi neza cyane cyane ubwo baribamaze kumenya neza ko Inkotanyi nta mirizo zifite nibindi byinshi Leta ya Habyalimana yabeshaga abaturage kugirango bange Inkotanyi.

Abashinzwe kwakira abantu batubwiye ko hari gahunda yo kubaka inzu y’amateka yaho hantu, murwego rwogushyigikira icyo gitekerezo kiza, PSF Gasabo yateye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi Magana atanu( 500,00 fr).

Nyuma yo gusura, Inshongore zurukaka zasusurukije abaraho, nindirimbo zacyera nazo zifasha abantu kwibuka amateka meza yoku Mulindi w’Intwari.