Akarere ka Gasabo kibutse abahoze ari abakozi b’Amakomini

Mu rwego rwo rwo kwibuka no gusubiza agaciro abakambuwe, Akarere ka Gasabo kibutse abahoze ari abakozi b'ibigo byari bishamikiye ku makomini abarizwa mu mbago nshya z’Akarere ka Gasabo. Ayo makomini ni: Kacyiru, Rubungo, Gikomero, Gikoro na  Rutongo. Aya Makomini yaguyemo abantu benshi bakoraga muri za Komini hamwe n’Ibigo bizishamikiyeho, ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bukaba burimo kwegeranya imyirondoro yabo hanyuma hakorwe urukuta rwandikweho amazina yabo kugirango batazibagirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Rwamulangwa Stephen, yahaye ikaze ku bashoboye kuza kwifatanya n’Abakozi b’Akarere ka Gasabo mu muhango wo kwibuka  bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi yakomeje abwira abari aho ko nubwo uyu munsi aribwo nk’Akarere ka Gasabo bibutse abahoze ari abakozi, ariko ko kuva taliki ya 07 Mata 2016 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside  yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, Ubuyobozi bw’Akarere bwifatanije n’abaturage mu midugudu yose no mu bikorwa byihariye byateguwe n’Imirenge bitewe n’amateka yihariye ya buri murenge, harimo ibikorwa byo gushyingura imibiri mu nzibutso no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hirya no hino mu karere.

Bwana Rwamulangwa yakomeje avuga ko nk’abari abakozi babibuka bazirikana umusanzu batanze ku gihugu muri rusange n’amakomini bakoreraga by’umwihariko, ndetse n'akagambane bagiriwe n’abakoresha babo aribo bari abayobozi bayo makomini. yagize ati : "Nk'ubuyobozi bw’Akarere dusanga twarabuze abantu b'ingirakamaro, amaboko Akarere kari gakwiye kwifashisha mu iterambere no muzindi gahunda zizamura imibereho y’Abaturage".

Rev. Paster Rutayisire watanze ikiganiro "Akamaro ko kwibuka’’ yavuze ko kwibuka bitera gushima Imana yagize abo irokora, ndetse ko bikwiye gushimira Ingabo zahoze ari iza RPA zatanze ubuzima bwazo kugirango zirokore  Abanyarwanda bicwaga.

Uyu muvugabutumwa yanavuze ko ashimira abayobozi b'igihugu cyacu batuyobora neza ntibadusubize aho twavuye. Yanashimye ubwitange bw'abacitse ku icumu bagize uruhare mu kubabarira kandi ko kwibuka bituma abantu baba beza  bagahindura ibintu bikagenda neza.

Umushyitsi mu kuru muri uwo muhango Visi Perezidante wa Sena Madamu Jeanne d’Arc Gakuba yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere kuba bafashe umwanya wo kwibuka bagenzi babo bapfuye bazira uko baremwe.

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abana barimo babyiruka n'abavutse nyuma ya Jenoside. Yagize ati :"Ntabwo byumvika ukuntu umwana muto yakabaye afite ingengabitekerezo ya Genocide, ni ukuvuga ko ayigishirizwa iwabo mu rugo kandi ayigishwa n’ababyeyi be". Yanavuze ko gushyira ahagaragara amateka y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byomora ibikomere by’abayirokotse ko ari byiza ko buri hantu hose amateka y'abahaguye yakwandikwa, kandi ikindi nuko burya Abantu basaza ariko ko amateka agomba kubaho kugirango n’abana bacu bazamenye amateka y’igihugu cyabo.