Kongera kwibutsa abantu akamaro ka MITUWELI no kubashishikariza kwihutira kwishyura

Nkuko bisanzwe umwaka w’Ubwisungane mu kwivuza( Mituelle de sante) utangira tariki ya 01 Nyakanga za buri mwaka.

Mituweri nkuko tubizi n’uburyo magirirane abantu bishyira hamwe bagatanga umusanzu biteganyirije hamwe n’Imiryango yabo kugirango bashobore  kwivuza  igihe barwaye.

Akamaro ka Mituweri:

Kugira ngo umunyamuryango wa Mituweri yivuze bitamuhenze , nta kurembera  cyangwa kubyarira mu rugo,  ntanubwo umuntu ufite Mituweri aba agikorana nabavura magendo, ibyo byose bituma umuturage atera imbere mu buzima bwe kubera ko amafaranga yakabaye atakaza yivuza ayashyira mu bindi  bikorwa by’Iterambere.

Intego yo kwishyura Mituweri :

Intego ya Mituweri  ni ukugira ngo buri  munyarwanda wese  ashobore kwishyura mu bushobozi ubwo aribwo bwose uko bungana kugirango inzitizi zibura ry’amafaranga igihe havutse uburwayi  ziveho.

Ku rwego rw’Akarere   ka Gasabo ubukangurambaga k’ubwisungane mu kwiza, bwatangiye muri Mutarama 2020, hagamijwe gukemura ikibazo  cyo gutinda  kwishyura  Mituweri  y’umwaka  twatangiye  .

Mbere  yuko  icyorezo cya COVID-19 cyaduka, Ubukangurambaga bwakorwaga hahujwe abantu benshi, Inzu ku nzu, mu masibo ndetse n’amatsinda yihariye.

 Muri iki gihe turi mu ngamba zo kwirinda COVID-19, Akarere ka Gasabo   karakora ubukangurambaga  binyuze ku ma Radio ,  Television , social media, ubukangurambaga bw’urugo k’urundi  hubahirizwa  amabwiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19,

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo  bukaba bwongera kwibutsa buriwese kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza  ku gihe hirindwa   ingaruka zitandukanye  zagera ku miryango yabo kuko ibygo bitera bidateguje