Akarere ka gasabo kasoje itorero ry’inzego z’ibanze

Kuri  iki cyumweru taliki ya 26 kamena 2016 , akarere ka Gasabo  kasoje itorero ryari rimaze iminsi 20 ribera ku ishuri rikuru nderabarezi rya Kaminuza y’Urwanda (College of Education). Uyu muhango ukaba wabereye kuri sitade ya ULK ku Gisozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo  yatangiye aha ikaze abashyitsi bitabiriye uwo muhango aho yasobanuriraga abashyitsi  uburyo intore zatojwe mu minsi zimaze  kandi abizeza ko izi ntore zatojwe neza zikaba zigiye kuba indashyikirwa mu mihigo.  Yongeyeho kandi ko intore zahigiye amasomo menshi atandukanye harimo :

Indangagaciro na kirazira, kudasobanya yaba mu ngiro no mu bitekarezo, gukora imyitozo ngorora mubiri ndetse n’Imikorongiro. Asoza yasabye intore gukomeza kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire aho  batuye .

Hakurikiyeho ijambo  ry’Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Gasabo  wari n'umuhuzabikorwa w'Itorero, aho yerekanaga abatoza batoje intore n’imirimo bari bashinzwe aboneraho no kubashimira  umurava n’ubwitange bakoranye.

Nyuma, hakurikiyeho akarasisi k’intore  aho zakoze umwitozo wo kudasobanya. Intore zikaba zagaragaje ubuhanga zikuye muri iri torero.  Si ibyo gusa  kuko intore zerekanye umukorongiro wo gusigasira igisenge. Ibi bikaba  byagaragaye neza  ko iyi myitozo izabafasha gushyira mu bikorwa akazi kabo ka buri munsi. Itorero ry’ababyinnyi  naryo ryerekanye ibyo bigiye mu itorero bizabafasha gusigasira umuco w’igihugu cyacu. 

Mu ijambo ry’uhagarariye intore muri rusange yatangiye ashimira abari aho, avuga  ko intore zose  zishimiye itorero n’uburyo zigishijwemo avuga ko ibyo bigiye mu itorero bagiye kubishyira mu bikorwa ndetse nabo babitoze abaturage  bayobora  bityo  bafatanye kwiyubakira Igihugu. Yasoje ashimira cyane komisiyo y’ubutegetsi bw’igihugu, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Abatoza babafashije guhabwa amasomo by’umwihariko bakaba bashimira  umukuru w’igihugu nyakubahwa PAUL  KAGAME washyize ho itorero muri rusange.

Nyakubahwa Umuyobozi w’umujyi wa Kigali nawe Yatangiye ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuba bwarabonye ko ari ngombwa gushyiraho iri torero, kuko biha imbaraga igihugu cyacu mu gutera imbere. Yakomeje asaba intore kwesa imihigo bahize mu baturage bayobora kugira ngo bagere ku iterambere rirambye. Yasoje ashimira  abashyitsi bose bitabiriye uyu muhango by’umwihariko intore

Umuyobozi w’itorero ry’Igihugu Bwana Boniface RUCAGU, mu ijambo rye yavuze ko intore zigomba kwimakaza umuco w’amahoro zirinda ingengabitekerezo   ya genocide. Yabwiye abayobozi ko batojwe byinshi ko ariko icyangombwa ari uko batojwe umuco wo kwanga ikibi no gukunda ikiza. Yavuze   ko mu byiza bikwiye kuranga intore ari: gukunda Igihugu no kucyitangira, kubaka ubumwe, kubiba urukundo n’ibindi. Yasoje ashimira leta y’u Rwanda yagaruye itorero mu gihugu, ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu, Akarere ka Gasabo n ’abandi bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri torero.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhanga, yari umuyobozi mukuru wa RDB Bwana Francis GATARE. Mu ijambo rye yabwiye intore ko zigomba kwishakamo ibisubizo zishingiye ku muco wacu avuga ko ariwo musingi wo kubaka igihugu cyacu, kandi ko umunyeshuri mwiza iyo  yize ikintu akagifata neza bimworohera kugisobanurira abandi bikaba bivuze ko ibyo bize mu itorero  basabwa kubyigisha abo bayobora kugirango bagire icyerekezo kimwe.

Yakomeje abagezaho za kirazira, aho yavuze ko kizira kurya iby’abandi ko bisenya bitubaka. Yasoje ashimira abatoza bose by’umwihariko umutoza w’ikirenga perezida PAUL KAGAME. Ati: “Dukomeze inzira nziza duteze imbere igihugu cyacu”.

Uyu muhango wasojwe no gutanga impamyabumenyi kubitabiriye iri torero ndetse no gusoma ku ntango y’Imihigo.