Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali baganiriye n’abagize Inama Njyanam z’Imirenge y’Akarereka Gasabo

Mu rwego rwo kungurana Inama no kunoza Imikorere n’Imikoranire, ejo taliki ya  22 Ugushyingo, Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bagiranye inama nabagize Inama Njyanama z’Imirenge y’Akarere ka Gasabo iherereye mu Mujyi indi yo mu nkenegero bakazahura mu cyumweru gitaha.

Intego yiyi nama nukwimakaza umuco wo kwegereza ubuyobozi abaturage no gukorana hafi n’izindi nzego, Kubaka inzego z’Umujyi wa Kigali zishoboye kandi no kunoza imitangire ya serevisi.

Muri yi nama kandi hari hagamijwe kurushaho kumenya imbogamizi abagize Inama Njyanama bahura nazo mu mikorere yabo hagamijwe gusubiza ibyifuzo by’abaturage.

Nyuma yo kuganira, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buteganya ko Imirenge azagira abajynama bashoboye kandi bashyize imbere umuturage kandi bafite imikoranire myiza n’izindi nzego.

Muriyi nama Abagize inama Njyanama bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse batanga n’ibitekerezo byose bigamije kurushaho kunoza imikorere.

Abagize Inama Njyanama z’Imirenge bishimiye iki gikorwa Abajyanam b’Umujyi bakoze cyo kubegera kandi nabo biyemeza kwegera izindi nzego bakorana bakanoza ibitagenda hagamijwe gutanga serevise nziza ku muturage.

Ibiganiro byatanzwe; Imikorere y’Inama Njyanama na gahunda ya Ejo Heza.