Itsinda risuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ Imihigo ryageze mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa 29 Kamena 2016 Akarere ka Gasabo kakiriye itsinda riturutse muri IPAR rije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo 2015-2016 Umuyobozi w’Akarere yasinyanye n’Umukuru w’Igihugu.

Mu minsi ibiri iryo tsinda rigomba kumara mu Karere ka Gasabo, ryatangiye ku gusuzuma uko imihigo yeshejwe mu mpapuro nyuma bagasoreza kujya kureba ibikorwa bitandukanye byakozwe mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gasabo.

Bakigera  mu Karere ka Gasabo bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen arikumwe n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gasabo  wanabahaye  ikaze  akanabamurikira abitabiriye icyo gikorwa ndetse akabaha n'isura y'aho Akarere gahagaze mu kwesa Imihigo y'umwaka 2015-2016.

Uwarukuriye itsinda risuzuma Imihigo bwana Habineza Mike nawe yatangiye ashimira uko bakiriwe, anerekana abo bazanye kandi  anatanga umurongo uri bugenderweho mu isuzumwa ry’Imihigo. Iri tsinda ryigabanyijemo amatsinda ane(4) atatu yagumye ku Karere areba Imihigo yo mu mpapuro nkuko Imihigo yahizwe  mu nkingi eshatu (3) Ubukungu,  Imibereho myiza hamwe n’Imiyoborere myiza. Humyuma itsinda rya kane ryagiye  kureba Imihigo uko imeze mu Mirenge.

Ku munsi ukurikiye ho, biteganijwe ko iri tsinda rizareba Ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa mu Karere kose.