Abayobozi bashya mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gasabo batowe

Tariki ya 26  Gashyantare, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Gasabo hatowe abayobozi mu nzego zitandukanye.  Aya  matora  yabimburiwe n’abagore bitoreraga biro y’Inama y’Igihugu y’Abagore( CNF). Muri ayo matora umugore watowe guhagararira abandi ku rwego rw’Akarere ahita aba umujyanama ku rwego rw’Akarere uhagararriye Abagore.

Nyuma  hakurikiyeho amatora ya 30%  Yabagize  ’Inama Njyanama y’Akarere. Aha Abagore icyenda bagize 30% baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gasabo hatowe abakurikira: Bayisenge Jeannette, Nyirabahire Languida, Uwantage Olive, Regina Mukeshimana, Murekatete Hariette, Gahire Rose, Anna Mugabo, Kambanze Beatrice hamwe na  Umutoniwase Flora.

Hanatowe Abajyanama bazahagararira Akarere mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali aribo: Munyentwali Alfred, Rutabingwa Athanase, Mukaruriza Monique, Ngendo Alphonse, Mugenzi Leon hamwe na Murigande Benjamin.

Mubandi batowe hari  abagize  Inama Njyanama y’Akarere igizwe na Abajyanama rusange 15, hari 3 bagize komite y’Urubyiruko, Umugore umwe(1) uhagarariye abandi ku rwego rwa CNF mu Karere, Abagore 9 baturutse mu Mirenge itandukanye, umuntu umwe(1) uhagarariye abafite ubumuga hanyuma numwe uhagarariye Abikorera( PSF) bose hamwe n’Abajyanama mirongitatu(30) baturuka mu Mirenge yose kandi mu byiciro byose.    

Nk'uko itegeko ribiteganya, Abajyanama b’Imirenge yose y’Akarere ka  Gasabo batoye  Komite nyobozi  igizwe n’Umuyobozi Bwana Rwamulangwa Stephen, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu yabaye Bwana Mberabahizi Raymond Christien, naho ushinzwe imibereho myiza aba Madamu Languida Nyirabahire. Indahiro z'ababayobozi, zakiriwe n’Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo.

Nyuma yo kurahira, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akaba ar inawe wasigaye ayobora Akarere by'agateganyo hamwe na Komite Nyobozi imaze gutorwa , aho yerekanye ibyagezweho  hamwe n'ibikenewe gushyirwamo ingufu.

Umuyobozi w’Akarere watowe yashimye cyane abamugiriye  icyizere, kandi abasa ba ubufatanye kugirango bashobore guteza Akarere  imbere.