Akarere ka Gasabo kabonye Abajyanama bashya

Nk’uko bisanzwe bigenda, iyo Umujyanama ku rwego rumwe azamutse akajya ku rwego rwisumbuye, haba hagomba gutorwa undi mujyanama umusimbura kugira ngo Inama Njyanama y'urwo rwego yaba Akarere cyangwa Umurenge yuzure.

Ni muri urwo rwego mu Karere ka Gasabo hatowe abajyanama babiri, umwe ni Umujyanama Dr. Muyombano Aime  yatorewe kuba Umujyanama rusange aho yasimburaga Umujyanam Nyamulinda Pascal wazamutse akajya ku rwego rw’Umujyi wa Kigali akaba ari nawe Umuyobozi w’Umujyi. undi mujyanama ni Anita Kivuye we yatowe muri 30% aho yasimbuye Umujyanama Beatrice Kambanze.

Abajyanama batowe barahijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bikorerwa Imbere y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Cyriaque Harelimana ari nawe wakiriye indahiro yabo. Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubabanyi n’Amahanga n’Iterambere ry’Afrika y’Iburasirazuba Amb. Nduhungirehe Olivier hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rwamulangwa Stephen, yahaye ikaze abashyitsi ndetse anabamurikira Imihigo y’umwaka 2017-2018 mu rwego rwo kwerekana uko Akarere gahagaze ndetse akomeza abereka imbogamizi bahura nazo mu kazi ka buri munsi.

Minisitiri Nduhungirehe yasuye Akarere nk’Umuntu ushinzwe Akarere ka Gasabo muri Goverinoma akaba yaraje kuganira n’Abajyanama, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’Abayobozi b’amashami mu Karere.

Uyu muyobozi yari yifuje kuganira ni'ibyo byiciro byose kugira ngo amenye neza isura y’Akarere. yavuze kandi ko ashinzwe kujya inama no kuba umuvugizi w’Akarere muri Guverinoma hamwe no gukurikirana ibikorwa by’Akarere nk’Imihigo ndetse n'ibindi.

Minisitiri Nduhungirehe, yasabye buri wese ko icyakoze cyose kigomba kuba kigamije inyungu z’Umuturage kuko niwe twese dukorera.

Yanasubiye ku kibazo cy’Abana b'abakobwa bafatwa ku ngufu, aho yasabye ko imibare yabo bana igomba kuba ijyanye n’imibare y'abakoze ibyaha bahanwe kuko akenshi usanga hagaragara umubare w'abahohotewe ariko agize uruhare muri ibyo byaha ntugaragare cyangwa ugasanga ari muto cyane.

Minisitiri Cyriaque we yabwiye Abajyanama barahiye ko indahiro bakoze bagomba guhora bayizikana, kuko indahiro Abayobozi bakora atari amazu meza, imodoka nziza bagenderamo ahubwo ari uguhora bibuka ko bagomba guca bugufi bagakorera Umuturage kuko ariyo mpamvu baba bari mu myanya barimo.

 Yasabye kandi Abajyanama gufasha ubuyobozi bw’Akarere mu kurwanya Ruswa n’Akarengane kugirango Umuturage ahabwe ibyo agombwa.