Mu Karere ka Gasabo hatashywe ibyumba by’Amashuri

Kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2016, mu Karere ka Gasabo hatashywe ku mugaragaro    ibyumba by’Amashuri 40 mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo. Ayo mashuri yubatswe n’Akarere ka Gasabo ku bufatanye na REB hamwe n’Inkeragutabara. Muri uwo muhango umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Kaboneka Francis. Mu bandi bashyitsi bakuru bari aho harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Umuyobozi w’Akarere, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara LT. GEN. Ibingira Fred, Umukuru w’Inkeragutabara mu mujyi wa Kigali,  DG REB, Coordinator  wa FAWE Rwanda Chapter, umuyobozi wa FAWE Girls schools hamwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gisozi.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abari aho ko Ibyumba by’Amashuri byatashwe byose hamwe ari 57 harimo 40  bya etage/flats hamwe na 17 bya “single classrooms”. Muri Fawe  girls school yo mu murenge wa Gisozi,  hatashwe 12, Nduba 16, Remera 12, Bumbogo 6, Kinyinya,3 Gatsata 2, Jaban 3 hamwe na Rutunga 3 kandi ko iyi myubakire ariyo Akarere kihaye murwego rwo gukemura ikibazo cy’ubutaka bucye dufite hamwe n’ubucucike bw’Abana mu mashuri. Aya mashuri yose akaba arangiye afite agaciro ka Miliyoni Magana Atandatu n’ebyiri (602m).

Yakomeje ashimira cyane Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ku bw’umwanya yabageneye akaza kwifatanya nabo muriyi gahunda. Uyu Muyobozi yongeye gushima cyane Ubuyobozi bw’ Inkeragutabara  kuvbufatanye bwiza n’ubunyangamugayo  bubaranga mu kazi kabo, kubera ko iyo ubahaye akazi bagakora neza cyane kandi mu gihe gito no ku giciro cyo hasi ugereranije  n’abandi kuko usanga igiciro cy’abandi gikubye kabiri icyabo.

Umuyobozi w’ikigo cy Fawe Girls School yashimye cyane ubuyobozi bw’Akarere  ka Gasabo na REB kuba bwarahisemo umuryango w’Abenebikira ko aribo barera abo bana, kuko hari imiryango myinshi kandi ishoboye ariko kuba aribo bagiriwe icyizere bakaba barabyishimiye cyane. Uyu mubikira, yakomeje agaragaza imbogamizi bahura nazo, kandi bimwe barabyemeye ko bigomba gukorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari hamyuma ibindi bakazagenda bareba uko ubushobozi bubonetse.

Umugaba mukuru w’Inkeragutabara hamwe n’Umuyobozi wa REB bose bashimye cyane ubuyobozi bwa FAWE girls school ku bw’igikorwa cyiza barimo gukora. ibi babivuze kubera ko mbere yuko aba Babikira batangira kuyobora iri shuri, Abana n’ishuri byose byasaga nabi ariko ubu abana baracyeye barasa neza kandi bambaye neza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu ijambo rye nawe yunze mu byo abandi bayobozi bavuze bashima akazi keza ababikira  barimo gukora mu kongera kuzamura FAWE Girls School. Yabwiye abari aho ko iryo shuri ryatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’uRwanda Paul Kagame mu mwaka wa 1999 agamije guteza imbere uburere bw’Umwana w’umukobwa, ubwo rero ntawajyaga kurebera igikorwa nk’icyo cyangizwa. Yabwiye Abanyeshuri ko basa neza, ibyangombwa byose babifite nta yindi mpamvu bagomba gutsinda bakaza bose muri “first division” bakabona “Presidential scholarship” bakiga ibyo bifuza byose.