IBUYE RY’IFATIZO AHAZUBAKWA AKARERE KA GASABO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 kamena 2016, mu Karere ka Gasabo, hashyizwe ibuye fatize ahazubakwa inyubako y’ibiro by’Akarere ijyanye n’igihe. Uwo muhango wayobowe n’Umunyamabaga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mukabaramba Alvera.  Akarere ka gasabo ubundi gakorere mu Murenge wa Kacyiru ariko inyubako nshya izaba iri mu murenge wa Remera Akagali ka Rukiri ya II, Umudugudu wa Rebero. 

Abandi bashyitsi bakuru bari bari muri uyu muhango ni Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umuyobozi  mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wa LODA, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza hamwe  n’abayobozi b’Ingabo na Police.

 Umuyobozi w’Akarere yatangije uyu muhango yakira abashyitsi bari aho  anasobanura iby’iyi nyubako nshya bitegura  gutangira kubaka. Mu ijambo yabagejejeho, yavuze ko iyi nyubako izubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri gusa akomeza avuga ko izatwara amafaranga angana na miriyari enye na milliyoni Magana abiri (4,200,000,000 Frw) y’u Rwanda. Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko nibajya mu nyubako nshya bizabafasha gukora neza banatanga serivisi zinoze kuko bazaba babonye ubwinyagamburiro kandi ko Akarere kazifatanya na LODA kubaka iyi nyubako.

Mu bafashe Ijambo bose  ari Umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu cyangwa visi Peresida w’Inama njyanama y’Akarere ka Gasabo  bose bashimye cyane ubuyobozi bw’Akarere kubw’iyi nyubako bavuga  ko izabafasha gutanga serivisi nziza, kandi  bizeza ubufatanye  muri byose.

Uyu muhango kandi wasojwe N’ijambo ry’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alvera Mukabaramba aho yatangiye ashimira Akarere kuba kageze kuri iki gikorwa akomeza avuga ko nubwo Gasabo ibonye iki kibanza  yari ifite aho ikorera ariko hatajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali,  ubu bakaba bagiye kubaka inyubako ijyanye n’igihe bikazabafasha  gutanga serivisi  nziza kandi inoze. Yanakomeje avuga ko Kandi kuba  n’umubare w’abakozi b’Akarere wariyongereye  aho bavuye kuri 500 ubu bakaba bageze kuri 700 byari bikwiye ko bajya mu nyubako nini ibakwiye. Yashoje  asaba Akarere na LODA Kubahiriza igihe n’amasezerano kugira ngo inyubako yuzure ku gihe.