Abatishoboye bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gasabo bahawe Amazu yo kubamo

Mu rwego rwo kwitegura neza umunsimukuru wo kwibohora kunshuroya26  #Kwibohora 26 Ubuyobozi bw’Akarereka Gasabo bwawijihije butuza bamwe mu baturage batagiraga aho kuba bahabwa amazuyo guturamo muri gahunda  yogukemura bimwe mu bibazo bibangamira imiberehomyiza y’abaturage.

Mu mirenge itandukanye y’Akarereka Gasabo hari ibikorwa bitandukanye byagezweho bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imiberehomyiza y’abaturege; Ibikorwaremezo nk'Amazi, Amashanyarazi, Imihanda, Mu rwego rw’ubuzima, hubatsweama poste de sante mu mirenge itandukanye, Ibigombonezamikurire( ECD).

Byumwihariko uyu munsi, ku rwegorw’Akarereka Gasabo hatashwe amazu 36; mu Murenge wa Bumbogo Akagari kaMvuzo Umudugudu wa Murarambo hatashwe amazu 14 yatujwemo abatishobye, naho mu murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasura ho hatujwe abantu 22.

Muri gahundayo gutuza abatishobe mu mwakawa 2019/2020 Akarere ka Gasabo kazatuza abantu 164.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Hon. MURUMUNAWABO Cécile Umudepite mu Ntekonshingamategeko y’Urwanda.

Mu bafashe ijambo bose basabye abahawe amazu, kuyafata neza,kubana amahoro n’abaturanyi ndetse bagahora baharanira kubungabunga ibyagenzweho n’Iterambere ry’Igihugu.

Abagenerwabikorwa bahawe amazu bashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu buhora buzirikana abaturage barwo,bishimirako ubu nabo bavuye mu bukode.

Mu Murengewa Kinyinya naho,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yifatanije n’abaturage bomuruyu Murenge bataha Umuhanda wa Kaburimbo, wubatswen’abaturage bo mu mudugudu w'Akaruvusha mu Kagarika Gacuriro, Agasoko kazafasha abakora ubucuruzi buciriritse kubatswe mu Kagarika Gasharu Umudugudu w'Agatare, hamwe n’Ibiro by’Umudugudu w'Akaruvusha Akagari ka Gacuriro.

Abaturage biyemeje kubungabunga ibyagenzweho bakafatanya n’Ubuyobozi mw’Iterambere ry’Igihugu cyacu.