Gahunda yo kubaka ibyumba by’Amashuri yaratangijwe

Kubera  ubucucike bugaragara mu mashuri menshi mu gihugu ndetse n’Ibyumba by’amashuri bishaje, Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cy’uko ku bufatanye n’Uturere  hakubakwa ibyumba bishya mu rwego rwo kugirango abanyeshuri babone ubwisanzure.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo taliki ya 16 Nzeri 2017, bwatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’Ibyumba by’amashuri hakorwa umuganda udasanzwe bikaba byarakozwe mu mirenge irindwi igize Akarere ka Gasabo bikazanakomeza no mu yindi mirenge igize Akarere. Ku rwego w’Akarere bikaba byarabereye mu Murenge wa Rusororo Akagari ka Ruhanga.

Uyu muganda udasanzwe ukaba waritabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Hon. Nduhungirehe Olivier Akaba ari nawe warumushyitsi mukuru muri uwo muganda.

Abayobozi bose bafashe ijambo bashimye cyane iki gikorwa, basaba abanyaruhanga kubigira ibyabo kuko n’amashuri azigirwamo n’abana babo. Kandi nk’uko byemejwe mu nama ya “video conference” yahuje minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu harimo n’intara hamwe n’Uturere inyubako zose zigomba kuba zarangiye ku buryo umwaka w’amashuri utaha abana bazigiramo.