Umuganda kimwe mu bisubizo tuvoma mu muco w’uRwanda

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2018 ku rwego rw’ Akarere wabereye mu Murenge wa Nduba Akagari ka Butare Umudugudu wa Nyamirambi.

Muri uwo muganda Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bwana Nyamulinda Pascal ari kumwe n’abajyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba bahinga imirwanyasuri.

Abayobozi bose bashimiye abaturage bo mu Murenge wa Nduba ku bufatanye bagira bicungira umutekano, aho biguriye imodoka y’Irondo n’isuku, bigatuma usanga Umurenge wose utekanye kubera ko abashinzwe irondo ry’umwuga bafite ibikoresho bihagije bakaba banahemberwa ku gihe.

Nyuma yo gukorera Umuganda mu murenge wa Nduba abayobozi bakomereje mu murenge wa Jali aho bagiye kwifatanya n’abaturage bo muri uwo Murenge bari bakoze igikorwa kiza cyo kwishakamo ibisubizo bikorera Umuhanda, aho Abaturage bakusanyije amafaranga bagakodesha imodoka zibakorera umuhanda. Uyu muhanda uva Karuruma ujya Jali, ukaba ukoreshwa n’Abaturage ba Jali na Gatsata, bakaba barashyize hamwe ibitekerezo, n’ingufu mu rwego rwo gukemera ikibazo.

Aba bayobozi bashimiye cyane Abaturage bo muri iyi Mirenge yombi uburyo batekereje bakanashyira mu bikorwa igitekerezo cyabo babasaba gukomerezaho bahora bishakamo ibitekerezo.

Umuganda wakozwe n’Abaturage bo mu Mirenge ya Jali na Gatsata wari ufite agaciro ka Million ebyeri n’igice. Igikorwa nk’iki cyo kwishakamo ibisubizo cyashimwe n’abayobozi bose basaba abanyarwanda bose guhora bishakamo ibisubizo kuko ibyo bakora birabafasha kandi bikunganira ingengo y’Imari y’Igihugu.