Gasabo yibutse abari abakozi b'amakomini bazize Jenoside yakorewe abatutsi 94

Mu rwego rwo kwibuka kunshuro ya 24 Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994, Ubuyobozi bw’Akarere bwakoze umugoroba wo Kwibuka abahoze ari abakozi  ba Komine Rutongo, Rubungo, Kacyiru, Gikoro na Gikomero zahurijwe mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Akarere yatangiye yihanganisha abacitse ku icumu anashimira abashoboye kwifatanya n’Akarere mu mugoroba wo Kwibuka abahoze ari abakozi b’amakomini yavuzwe hejuru bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Ni benshi gusa abamaze kumenyekana ni 112, ariko hakomejwe gushakisha amakuru, banasaba abantu gutanga amakuru y'aho abantu baba barajugunywe.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ku mateka mabi yaranze Igihugu cyacu by’umwihariko Akarere ka Gasabo, nubwo abashaka gupfobya  bavuga ko ubwicanyi bwatangiye ariko indege ya Habyarimana Juvenal ihanutse ariko sibyo kuko ubwicanyi bwatangiye muri 1960.

Muri aya makomini yose atanu ( 5) yahurijwe mu Karere ka Gasabo yose yaranzwe n’amateka atari meza aho babazaniye abitwa Abakonya barangajwe imbere na Murasangabo Theoneste bafatanije n’Abasirikare b’Ababiligi bicaga Abatutsi bakabajugunya mu cyobo cya Rwabayanga  giherereye mu Murenge wa Nduba. Ubwo bwicanyi bw'indenga kamere bwarakomeje kugeza muri 1994.

Uhagarariye Abacitse kw'icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, yashimye cyane gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye ariko asaba ko hajya  hitabwa ku batishoboye kurusha abandi. Yasabye abitwa abakozi uyu munsi  ko uzajya abona umukozi mugenzi we, ko yamubonamo ikiremwa cy’Imana”.

Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere, nyuma y'imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 agahinda  k’Ipfumbyi, Abapfakazi  n’Incike karacyari kose kuko ntibyoroshye guhita wibagirwa ibintu nka biriya cyane ko abenshi batarabona aho abantu babo batawe kugira ngo nibura bashyingurwe mu cyubahiro. Yatanze urugero rwa vuba rwa Gatsata na Kabuga ahabonetse  imibiri y'abantu yari itabye ahantu abantu batuye kandi ababikoze cyangwa n'ababibonaga bose bahari ariko ntibatange amakuru.

Nubwo bimeze bityo, kubona hakiriho abashobora guhagarara bakavuga, babikesha Inkotanyi nubwo ngo batabona icyo babitura, kimwe mu byo bashobora gukora ni ugutanga imbabazi kugirango  Abanyarwanda bashobore kubana mu mahoro.

Uhagariye Ibuka yasabye kandi ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa baba ari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ikindi yasabye ni uko ibimenyetso by’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atasibangana urugero ;Icyoba  cya Bayanga, Jali  n'ahandi henshi hagomba kubungwabungwa kugirango n’abana bazamenye amateka y’Igihugu cyacu.

Umushyitsi mukuru Hon. Jeanne Gakuba, yavuze ko duhujwe hano n’igikorwa  cy'agaciro cyo kwibuka abavandimwe bacu kandi kwibuka ni inshingano z'abariho bikaba n’urukingo ku bana bato kugirango Jenoside  ntizongere kubaho ukundi.

Yavuze kandi ko Akarere ka Gasabo kakiri mu Turere tugifite ingengabitekezo ya Jenoside  iri ku kigero cyo hejuru cyane, bivuze ko hagomba gushyirwamo imbaraga mu kuyirwanya cyane uruhare rw’Abayobozi mu kuyirwanya ko rukenewe. Abana bato batazi gahunda za Leta bagomba kwegerwa bakigishwa kugirango bamenye amateka ndetse n’umurongo Leta yihaye kuko nibo Rwanda rw'ejo.

Yasoje yihanganisha Abacitse kw'icumu ababwira ko amateka mabi y’Igihugu cyacu yasimbuwe n’amateka meza.