Bishimiye intambwe imaze guterwa mu burezi

Ku wa 17 Werurwe 2018, Mu murenge wa Bumbogo Akagari ka Mvuzo  hatashywe ku  mugaragaro ibyumba  bine ( 4) by’Amashuri  y’inchuke byubatswe  na EAR Diocese  kubufatanye n’Akarere ka Gasabo.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Umuyobozi wa EAR Diocese ya Gasabo, Umuyobozi w’Umurenge  n'abandi bayobozi muri EAR.

Ubusanzwe nta Shuri ry’Incuke ryari ryubatswe muraka Kagali, ubundi bari bafite GS Bumbogo ifite amashuri abanza na 12YBE none bibaye amahire ko habonetse n’ishuri ry’incuke aho abana bato bazajya babona aho bigira bikaba bigabanyije ingendo z’abana bajya gushaka amashuri mu tundi tugari. Hateganyijwe kandi ko ayamashuri azagurwa kuzagera ku mashuri abanza.

Mu Kagari ka Mvuzo niho Itorero rya EAR ryatangiriye mu mujyi wa Kigali hakaba hashize imyaka 78.