Abayobozi bo muri Mukono District basuye Akarere ka Gasabo

Kuri uyu wa kane tariki 7 Nyakanya 2016, abayobozi bo muri Mukono District yo mu Gihugu cya Uganda bakoreye urugendoshuri ry’umunsi umwe mu Karere ka Gasabo mu rwego  rwo kugirango bigire ku Rwanda.

Bakigera ku Karere ka Gasabo bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Rwamulangwa Stephen ari kumwe n’abandi bayobozi mu Karere. Uyu muyobozi yashimiye aba bashyitsi kuba barahisemo kuza muri Gasabo kandi hari uturere twinshi mu gihugu aho yagize ati: “Kuba mwahisemo kuza muri Gasabo ni umugisha kuri twe”.

Aba bayobozi bari bakeneye kumenya uko Akarere gakora, aho gakura amafaranga gakoresha, ingamba zashyizweho mu gukumira abangiza ibidukikije, uko abakozi bashyirwa mu myanya y’akazi nuko bakorana n’Inama Njanama y’Akarere.

Uwari uhagarariye abo bashyitsi yashimye cyane ubuyobozi bw’Akarere kuba barabemereye kuza kwigira iwabo kandi ko bahakuye ubumenyi kandi bakaba bagiye kureba uko nabo babishyira mu bikorwa iwabo. bakomeje basaba ko n’Akarere ka Gasabo bazaza iwabo bakabasura kuko nabo hari ibyo bamaze kugeraho.