Umunsi w’umurimo mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa 01 Gicurasi 2016, wari umunsi ngarukamwaka w’umurimo. Nk’uko bisanzwe bikorwa mu Karere ka Gasabo, Uyu munsi mukuru w’umurimo wizihijihwe hanasozwa amarushanwa y’Igikombe cyitiriwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali (Mayor’s cup) yatangiye taliki ya 18 Werurwe 2016. Aya marushanwa akaba yarashojwe Amakipe y’Akarere ka Gasabo atsinze imikino 5 mu mikino 7 yakinwe.

Amakipe yahuye ku mukino wa nyuma ni Akarere ka Gasabo muri Football y’Abagabo yahuje kahuye n’Umujyi wa Kigali aho Gasabo yatsinze ibitego bitatu ku busa  bw’Umujyi wa Kigali.

Muri Volley ball ikipe y’Akarere ka Gasabo y’Abagabo yatsinze iy’Umujyi wa Kigali amaseti atatu ku busa mu gihe Ikipe y’Abagore y’Akarere ka Gasabo yatsinzwe n’iy’abagore  ya Nyarugenge amaseti abiri ku busa.

Muri Basketball, Ikipe y’Akarere ka Gasabo mu bagabo yahuye n’iy’Akarere ka Nyarugenge ku mukino wa Nyuma aho Gasabo yatsinze Nyarugenge ku manota 35 kuri 29, mu gihe  Naho ikipe  y’Abagore ya Gasabo yatsinze iya Kicukiro amanita 36 kuri 7.

 Andi marushanwa yabaye ni ayo koga aho ikipe y’abagabo igikombe cyatwaye na Kicukiro mu bagore igikombe kigataha mu Karere ka Gasabo.

Nyuma y’Imikino, abakozi bose b’Akarere ka Gasabo bateraniye muri Hotel Golden Turip mu Bugesera aho bahawe ibiganiro bitandukanye bijyanye n’umunsi w’Umurimo ndetse hanahembwa Abakozi 18 b’indashyikirwa mu kazi. Mu bahembwe, hagiye hatorwa umukozi w’indashyikirwa ku rwego rw’akarere, Mu banyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugali ndetse n’Umukozi witwaye neza muri buri Murenge.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Akarere Bwana Mberabahizi Raymond, yashimiye abakozi bose kuba bitabiriye uwo munsi ndetse anashimira buri wese ku ntsinzi yahesheje Akarere ka Gasabo Ishema. Yanashimiye abakozi babaye indashyikirwa kuri buri rwego anibaza impamvu hahora hagaruka abakozi bagiye baba indashyikirwa mu myaka yashize, asaba ko n’abandi ko bakwivugurura kugira ngo be guhora batora abandi ahubwo nabo bajye batorwamo abakozi beza.

Umunsi washojwe n’ubusabane ndetse no gucinya akadiho.