Akarere ka Gasabo kasinyanye amasezerano y’Imikoranire na “Horizon Group ltd”

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no gukemura ikibazo cy’Imihahirane hagati y’Imirenge,n’Akarere, Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2016,  Akarere ka Gasabo kasinyanye amasezerano y’Imikoranire n’Ikigo gisinzwe iby’ubwubatsi kizwi nka Horizon Group ltd.  Ayo masezerano akaba yarashyinzweho umukono n’Abayobozi b’ibigo byombi, ku ruhande rw’Akarere ka Gasabo rwari ruhagarariwe na Bwana Rwamulangwa Stephen naho “Horizon group” ihagarariwe na Bwana Haguma Eugene.  

Aya mesezerano y’imikoranire hagati y’ibi bigo byombi akaba agamije guteza imbere Akarere cyane cyane mu gutunganya bijyanye n’ibikorwa remezo nk’imihanda, kubaka Amazu n’ibindi. Nk’uko buri ruhande rufite inyota yo gutunganya icyo rwiyemeje, amasezerano yahise ashyirwa mu bikorwa kuva Abayobozi bamaze kuyashyiraho umukono. Urugero rwiza ni umuhanda batangiye gukora uhuza Umurenge wa Gisozi n’uwa Jabana. Uyu muhanda utangirira mu munsi y’Umurenge wa Gisozi aho bakunze kwita kuri Beretwari ukagera ku Akagera Motors  i Jabana, ukaba uzacyemura ibibazo byinshi cyane kubantu batuye cyangwa bakorera muri iyo Mirenge niyo baturanye nka za Jali, Gatsata. Si aho honyine kuko hari imihanda myinshi iri muri gahunda y’ingengo y’imari y’uyu mwaka ndetse n’utaha.