Ingamba zo kurwanya no gukumira abana b’inzererezi mu mihanda

Taliki ya 15 Nzeri, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo hateraniye inama  y’Umutekano yaguye  yaganiriye ku ngamba  nshya zo kuvana mu mihanda  Abana no kubasubiza mu Miryango yabo.

Iyi nama yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Madam Ignacienne NYIRARUKUNDO

Iyi nama ikaba yaraganiriye ku ngamba zatuma nta mwana wakongera kugaragara mu mihanda yo mu Mujyi wa Kiagali nahandi hose hatabereye umwana.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hemejwe ko Imirenge igiye gushyiramo imbaraga mu kurinda amaseta abana bagaragaraho no kubafata bagashyikirizwa imiryango bakomokamo bakanabakurikirana aho bibaye ngombwa bakiyambaza Akarere.

Muriyi nama kandi hemejwe ko hongera gukorwa ubusesenguzi neza hakarebwa igitera abana kuva mu miryango yabo kandi bikajya bishakirwa ibisubizo muri communaute