Gikomero yashyikirijwe ikibuga cy’umupira na Polisi y’Igihugu

Polisi y’u Rwanda yubakiye ikibuga cy’umupira (stade) abaturage bo mu Murenge wa Gikomero.  Iyi “stade” ikaba yarashyikirijwe Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku mugaragaro.

Uyu  muhango ukaba waritabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo : Nyakubahwa Minisitiri w’Umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne akaba ari nawe mushyitsi mukuru, Umuyobozi mukuru wa  Polisi y’Igihugu IGP Gasana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Rwamulangwa Stephen, Umuyobozi wa Komite Olimpike Bwana Munyabagisha Valens n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’Igihugu.

Iki kibuga cyubatswe mu gihe cy’amezi arindwi kikaba cyaratwaye amafaranga angana na miliyoni ijana na mirongo itanu n’eshatu (153,000,000 Frw ) y’Urwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Rwamulangwa Stephen, yashimye cyane Polisi y’u Rwanda ku bufatanye badahwema kubagaragariza mu bikorwa bitandukanye biganisha kw’iterambere ry’Igihugu cyacu.

By’umwihariko, yavuze ko iyi “stade” iziye igihe kandi ikinewe, kuko yubatswe kugirango izafashe urubyiruko rwo muri ako gace ariko noneho nabazaba batuye mu mudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) wa Rudakabikirwa kuko biri mu rwego rwo kubegereza ibikorwa remezo.

Kandi Umuyobozi w’Akarere yasabye abanyagikomero gufata neza iki kibuga kuko aribo gifitiye akamaro.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, yavuze ko iki kibuga cyubatswe kugirango Abanyagikomero bashobore kubona aho bidagadurira, ariko banamenye kwita ku mutekano wabo. yatanze urugero aho ajya ahura na moto ihetse abantu batatu batambaye Kasike n’ihene inyuma, yabasobanuriye ububi bwabyo anababwira ko bihanirwa n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi kandi yabwiye abari aho ko umukino wa mbere uzakinirwa kuri kiriya kibuga uzahuza ikipe ya Polisi n’Umurenge wa Gikomero. Polisi yanatanze imipira yo gukina urubyiruko rwa Gikomero.

Minisitiri, Uwacu Juliane yashimye cyane Polisi y’igihugu ku kibuga cyiza yubatse, anasaba abanya Gikomero ko kigomba gukoreshwa imikino irenze umwe. Yababwiye ko bagomba kukibyaza umusaruro, bakajya bakoresha imyitozo kugirango bajyee bashobora gutsinda kandi ko bizafasha na ba bandi bakoresha ibiyobyabwenge cyangwa bafite amakimbirane mu ngo zabo ko nta mwanya bazaba bagifite wo kujya mu bidafite akamaro.

Minisitiri w’umuco yavuze ko gushyira ibibuga byiza nk’ibi mu nkengero z’Umujyi bitanga ubwinyagamburiro kuko nk’imikino imwe nimwe yo ku rwego rw’igihugu yajya ikinirwa ku bibuga nka biriya.