Presida wa Repuburika mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Gasabo

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 07 Gashyantare 2017, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Abayobozi batandukanye kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku mudugudu bari bitabiriye  Inama ya mbere ya komite Mpuzabikorwa 2016-2017 y’Akarere ka Gasabo yabereye muri “Petit Stade” mu Murenge wa Remera.

Inama ya Komite Mpuzabikorwa n’Inama iteganywa n’Itegeko, ikaba igomba kuba kabiri mu mwaka kandi ikayoborwa n’Umuyobozi w’Akarere. Iyi nama iba igamije gufasha abayobozi gusubiza amaso inyuma bakareba ibyagezweho, ibitaragezweho n’imbogamizi zagiye zigaragara hamwe no gufata ingamba. Ikaba yitabirwa n’Inama Njyanama y’Akarere, Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge, Utugari hamwe n’Imidugudu  yose yo mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugali, Abafatanyabikorwa (JADF) hamwe n’Urugaga rw’abikorera( PSF) mu Karere.     

Muri iyi nama,kandi  haganiriwe, ku isuku n’isukura, imiturire myiza hirindwa akajagari, kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko hamwe no kurwanya ubucuruzi bukorerwa ahatemewe.

Uwari uhagarariye Police ndetse n’Ingabo, bose basabye Abaturage gutanga amakuru ku gihe, igihe cyose babonye abakora ibyaha cyane kubaka mukajagari kuko bitwara ubuzima bw’abantu, kandi bakaba bijyana na ruswa. Aba bayobozi bongeye na none gusaba guhashya no guca burundu ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu babikora.

Prezida Paul Kagame, yavuze ko uyu wari umwanya mwiza wo kubonera hamwe abayobozi bose kugirango baganire kandi abaganiriza nk’Abayobozi b’Igihugu cyacu.

Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi gusuzuma ibidakorwa, kuko iyo ikintu kigomba gukorwa ntigikorwe haba hari ikibazo kandi akenshi niko bimeze.

Yatanze urugero nko ku buhinzi, ko niba ubuhinzi bwacu buterwa nuko imvura yaguye, yaba itaguye inzara ikica abantu, ubwo ko haba hari ikibazo, kuko amazi y’imvura yakabaye afatwa ku buyo akoreshwa mu kuhirira imyaka mu gihe cy’izuba, ariko ntibikorwe. Yagizi ati : “Nubwo tudafite ubushobozi bwo gutegeka imvura igihe igwira, ariko dufite ubwo gufata amazi igihe imvura yaguye”.

Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa abaraho ko umutekano ari ingenzi, nubwo umuntu yaba afite ibyangombwa byose, agomba kumenya ko nta muntu numwe ugomba guhungabanya ibyo wagezeho bityo ukabirinda, yabwiye abari aho ko iyo umuntu areba ukoresha ibiyobyabwenge yarangiza akamwihorera agirango we ntibimureba, burya twese bitugiraho ingaruka.

Nyakubahwa Peresida wa Repubulika, yongeye kwihaniza abayobozi bagifite umuco mubi wo kwangiza umutungo waho bayobora. yavuze ko ataribyo kandi n’ababirebera biba bagaceceka nabyo atari byo.

Yasabye abari aho kurwanya ruswa, kuko narwo ari urugamba nk’urundi, kugirango bitazakomera ugasanga Igihugu cyacu cyabaye igihangange muri ruswa.  Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yasoje asaba abitabiriye inama guha agaciro ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda) aho yasangije amakuru abari aho nyuma y’urugendo yakoreye mu cyanya cyahariwe inganda (Freee Economic Zone). Yasabye abatanga amasoko ko bakwiye guha agaciro ibikorerwa iwabo cyane ko bifite agaciro gakomeye ndetse ari ibyo gushigikirwa.

Nyuma yokuganiriza abari bitabiriye inama, yanatanze umwanya kugirango babaze ibibazo. Bimwe mu bibazo byabajijwe, harimo ikibazo cy’abantu bafite ubutaka bunyuramo ibikorwa remezo, bakaba bakibusorera kandi batemerewe gukoreramo ibikorwa birambye. Minisitiri ufute Ibikorwa remezo mu nshingano, yavuze ko bagiye kubyihutisha bakabikemura vuba.

Umunsi ukaba warashojwe na morale abantu bacinya akadiho.