Umuhango utangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 mu Karere ka Gasabo wabereye mu Murenge wa Ndera. Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwatangiriye kuri 15 kugera Indera muri CARAES mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe. Bakigera muri CARAES bakomereje ku rwibutso ahashyinguwe imibiri yabaguye muri icyo kigo, aba ari naho hakomereza ibiganiro.
Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango, harimo:Umuyobozi mukuru wa RDB, Bwana Gatare Francis, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bwana Rwamulangwa Stephen, Abayobozi mu Karere ka Gasabo bungirije,uhagarariye Ingabo mu Karere , uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ndera, Pastor Rutayisire Antoine, abahagarariye amadini, abajyanama mu Karere ka Gasabo hamwe n’abandi banyacyubahiro.
Mu kiganiro cye, Umuvugabutumwe Pastor Rutayisire Antoine yatangiye ijambo rye yihanganisha abacitse kw’icumu ababwira ko uko byagenda kose, igihe cyashira cyose, umuntu atakwibagirwa uwe yabuze. Rero kuba hari abakirira, ni ngombwa niko umuntu aremye.
Uyu mukozi w’Imana yanakomeje abwira abanyarwanda baryaryana ko nta Ngenga bitekerezo ya Genoside bafite, kandi bakiherera bicaye ar’ubwoko bumwe bakaganira nk’abahuje ubwoko. Ibi yabivugaga ajyanisha n’Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Kwibuka Genoside yakorewe Abatutsi turwanya Ingengabitekerezo ya Genoside’’. Ubwo yavuga uwasuzuma mu mitima y’abanyarwanda benshi yayisangamo. Yabwiye abakozi b’Imana bagenzi be ko ibiri mu mitima y’anyarwanda aribo bonyine bazafasha abanyarwanda kugirango bashobore kubana bakundana kuko Leta yo izafasha abanyarwanda kubana neza ariko uruhare rwo gukundana ari urw’abanyamadini.
Yatanze urugero ko usanga hari abakecuru b’incike barara bonyine mu nzu, asenga kandi hari ababuze aho barara cyangwa hari abicwa n’inzara kandi hari n’abagaburira imbwa. Ibintu nkibyo ntibyakabaye biranga abantu basenga.
Uyu mukozi w’Imana, yavuze ko Ingengabitekerezo yigishijwe igihe kinini mu myaka 40 ntabwo byakoroha kugirango bayivane mu bantu mu myaka 10 gusa . Yagize ati :“Nubwo hariho amategeko ahana Ingengabitekerezo ya Genoside, ntibikuraho ko hari abayibitse mu nda zabo, ku buryo hari abo bicika bakabigaragaza, asaba buri wese wari uri aho atitaye ku cyiciro arimo kwisuzuma”.
Yanongeyeho ko muri buri cyiciro harimo ababi n’abeza, kuko no mu Bahutu harimo abakoze ibyiza bagahisha abatutsi cyangwa bakababurira ko bagiye kwicwa.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Bwana Gatare Francis yashimangiye avuga ko Genoside yahagaritswe abayikoze batsinzwe, uyu munsi abagerageza gukwirakwiza ibihuha n’ingengabitekerezo ya Genoside ko nabo batsinzwe. Ibi rero bikwiye gutanga icyizere cyo kubaho, cyo kubaka ubuzima bwiza nubw’abana bacu n’Igihugu cyacu.
Yasabye buri wese ko yakibona muri politiki nziza ya Leta y’ubumwe itavangura, bikazaha amahirwe u Rwanda gukomeza gutera imbere uko imyaka igenda isimburana.