Uruzinduko rw’Abadepite bo muri Malawi mu Karere ka Gasabo

Tariki ya 26 Gicurasi, Abadepite bo mu gihugu cya Malawi bari muri “Committee ya Government Assurances and Public Services Reforms” bamaze iminsi ine (4) mu Gihugu cyacu. Baherekejwe n’abagenzi babo bo mu Rwanda, basuye Akarere ka Gasabo mu rwego rwo kwigira ku Rwanda ku bijyanye n’ivugura ry’inzego zimirimo ya Leta (Public service reforms) hamwe no kwegereza abaturage ubuyobozi( Decentralization) uko byashinzwe mu bikorwa.

Bakigera ku Karere ka Gasabo bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Rwamulangwa Stephen ari kumwe n’abandi bayobozi mu Karere. Uyu muyobozi yashimiye abadepite kuba barahisemo kuza muri Gasabo kandi hari uturere twinshi mu gihugu yagize ati: “Kuba mwahisemo kuza muri Gasabo ni umugisha kuri twe”.

Aba bashyitsi baganirijwe uko gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu Rwanda byatangiye kuva muri 2001 uko Intara, Uturere n’Imirenge  byagiye bihinduka kugeza ubu, bikaba impamvu nyamukuru y’ivugurwa ry’inzego za leta no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Izi ntumwa za Rubanda zashimye aho Igihugu cy’u Rwanda kimaze kugera, banavuga ko ariyo mpamvu baje kurwigiraho, kuko hari gahunda nyinshi ubona zashyizwe mu bikorwa mu Rwanda ariko iwabo zarananiranye. Bakomeje bavuga bati: ”Nubwo twaje kwigira ku Rwanda, natwe hari ibyo twagezeho nubwo atari kimwe n’ibya hano” baboneraho  no gusaba ko n’uRwanda rwazaza muri Malawi bakabereka ibyo bamaze kugeraho.