Icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko mu Karere ka Gasabo

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Goverinoma y’ u Rwanda yo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko nyuma ya Genocide yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994, byabaye ngombwa ko havugururwa Amategeko yariho hagamijwe kuyahuza n’igihe no gushimangira cyane cyane iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri wese binyujijwe mu gushyiraho amategeko no kuyamenyekanisha mu baturarwanda muri rusange.

Ni muri urwo rwego  kuva kuwa Mbere  taliki 09 Gicurasi 2016  hatangijwe icyumweru ngaruka mwaka cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko. Insanganganya matsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubutabera bwihuse kandi kuri bose ni inkingi y’iterambere”. Akarere ka Gasabo nako nka rumwe mu rwego rugomba kwegera abaturage, katangije gahunda yo gukangurira abaturage bafite imanza zarangijwe muri Gacaca kwishyura ku neza imitungo yangijwe mu rwego rwo kugirango imibanire yabo ikomeze imere neza. Iki gikorwa kikaba kirimo kubera mu mirenge yose igize Akarere  ka Gasabo uko ari cumi n’itanu (15).

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, legal aid week, mu Murenge wa Rutungu, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yasabye abaturage kujya birinda amakimbirane kuko nta musaruro uvamo ahubwo bajye baharanira kubana mu mahoro aho uwakosheje agomba kumenya gusaba imbabazi. Yaboneyeho kubwira abangije cyangwa bishe  abantu muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kwegera abo bagiriye nabi bakabasaba imbabazi n’abagomba kwishyura bakabikora kugirango babane mu mahoro. Yasabye kandi aho bumva badasobanukiwe n’Amategeko ko bakwegera abayobozi bakabasobanurira.

Abaturage banasobanurirwa ko uwanze kwishyura ku neza, umuhesha w’Inkiko wabigize umwuga ko aba afite uburenganzira bwo guteza imitungo y’uwanze kwishyura. Banabwiwe ko Itegeko rigiye gusoka ko n’abantu badafite ubwishyu, bazajya bakora imirimo nsimburagifungo ifitiye Igihugu akamaro. Ku bana bazunguye imitungo y’Ababyeyi babo nabo bagomba kwishyura cyangwa Abagore baba mu mitungu y’Abagabo bishe bakaba bafunze ko nabo bagomba kwishyura kuko iyo uzunguye umuntu uzungura n’amadeni yari afite.

Kubera ko abaturage badakunda kwitabira kwandikisha Abana bavutse mu bitabo by’iranga mimerere, cyangwa ngo bakuze mu bitabo abapfuye, nabyo byagarutsweho.

Iyi gahunda irakomeza ikazasozwa ku wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi 2016 ariko Abayobozi bo barakomeza kurangiza imanza no gukomeza gusobanurira  abaturage no kubashishikariza kwishyura ku neza.