Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017 mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa gatandatu usoza ukwezi, hari hateganijwe umuganda rusange nk’uko usanzwe ukorwa mu mpera ya buri kwezi.

Mu Karere ka Gasabo umuganda wabereye mu Murenge wa Jali aho Akarere kifatanije na Nyakubahawe Minisitiri w’Intebe Bwana Murekezi Anastase aho umuganda wibanze kubungabunga ibidukikije hasiburwa imirwanyasuri mu rwego rwo kuryanya isuri no kwirinda Ibiza, ahakozwe imirwanyasuri kuri hagitari icumi.

Nyuma y’umuganda, habayeho ibiganiro bitandukanye aho Minisitiri w’Intebe yaganirije abaturage b’Akarere ka Gasabo by’umwihariko mu Murenge wa Jali.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashimiye abitabiriye umuganda ndetse anabwira abaturage ba Jali abitabiriye umuganda ndetse anaha ikaze Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abanyarwanda bose kubungabunga ibidukikije batera ibiti, amashyamba ndetse n’ibyatsi ahantu hose hashoboka. Yakomeje yibutsa akamaro ko gutera ibiti n’amashyamba ku buzima bwa muntu. Aho yagize ati :

Nk’uko mwese mubizi, ibiti ni ingirakamaro mu buzima bw’abantu n’ibinyabuzima byose. Bituma duhumeka umwuka mwiza; bimwe biduha amafunguro, ibindi tubivanamo ibikoresho dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi. Hari n’ibikorwamo imiti iturindira ubuzima. Amababi y’ibiti aduha ifumbire.”

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abanyarwanda bose kandi ko bakwiye kugabanya gutekesha ibikomoka ku biti nk’amakara n’inkwi ahubwo bakitabira gukoresha gazi ndetse na biyogazi.

 Mu gihe u Rwanda rwegereje igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yashishikarije abanyarwanda bose cyane cyane Urubyiruko, kuzitabira ibiganiro bigamije kubafasha kwibuka mu Midugudu yabo. Yasabye abanyarwanda kuzarushaho kwegera no gufasha abo Jenoside yasigiye ibibazo byihariye nk’abapfakazi, imfubyi n’abafite ubumuga.

 Mu gusoza ijambo rye yasabye asaba abanyarwanda bose bujuje imyaka yo gutora kwihutira gushaka ibyangombwa nk’indangamuntu kugirango bazabashe kujya kuri lisiti y’itora kugira ngo bazitabire amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama uyu mwaka.