URUZINDUKO RW’ IMBONI Z A LETA MU KARERE KA GASABO

Akarere ka Gasabo ni kamwe  mu Turere du Tatu tugize Umujyi  wa Kigali, kandi  kimwe nuko bimeze mu tundi Turere, Abayobozi muri Goverinoma bagiye bafite uturere bahagarariye cyangwa babereye imboni.

Imboni za Guveronoma mu Karere ka Gasabo ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Hon.Vincent BIRUTA hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikorana buhanga ,Imyuga  n’ubumenyi ngiro Hon. NIRERE Claudette.

Aba bayobozi basuye Akarere ka Gasabo, mu rwego rwokureba no kumenya neza imikorere y’Akarere ndetse n’ibibazo bihari mu kazi kaburimunsi.

Aba ba Minisitiri bakigera ku Karere bakiriwe nabagize urwego Nshingwabikorwa , Inzego z’Umutekano mu Karere. Umuyobozi Nshingwa bikorwa w’Akarere Madam Umwali Pauline  yaberetse ishusho  yusange y’Akarere, ibimaze kugerwaho mu myaka Icumi ( 10 yrs) ndetse anabagaragariza ibibazo Bihari abasaba ubuvugize kugirango bashobore gukomeza  guha abaturage serevise ndiza kandi inoze.

Minister Biruta ndetse na Minister Nirere bashimiye Akarere ibyo gakora ndetse babizeza ubuvugize ku bibazo byagaragajwe kandi biyemeza ko bazajya basura Akarere kenshi kugirango bashobore gukurikirana imikorere y’Akarere.